N’ubwo mu minsi ishize ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali cyasaga nk’icyavugutiwe umuti, abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo basuraga abaturage bo mu murenge wa Gitega bagaragarijwe ko hari byinshi bitaranozwa muri urwo rwego.
Ni muri gahunda aho abadepite bazasura imirenge igize Umujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwegera abaturage harebwa imitangire ya serivisi.
Kuri uyu wa 8 Kamena 2025 ubwo abatuye mu murenge wa Gitega w’akarere ka Nyarugenge basurwaga, bagaragarije abadepite ko kuba imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bamara umwanya munini bazitegereje, bimunga ubukungu bw’igihugu.
Nk’uwitwa Diane Mukayiranga yagize ati: “Njye ndashaka kuvuga ku kibazo cy’ingendo mu mujyi wa Kigali ku bagenda na bisi. Mbona baduha serivisi itanoze. Iki kibazo nkimaranye igihe, bisi batuzaniye ni nziza pe! Ariko iminota umuturage amara ku muhanda ategereje bisi kugira ngo ajye ku kazi irenze ukwemera.”
Yakomeje agira ati: Njyewe mbona bimunga n’ubukungu bw’igihugu, niba umuntu yari afite ibihumbi bitatu akumva ko agomba gutega moto kugira ngo agere Kicukiro ku kazi no mu kugaruka akongera agatega moto, ayo mafaranga yakamutunze igihe kinini. Umara iminota 40 cyangwa isaha yose ukabura bisi yo kujya ku kazi mu gitondo. Icyifuzo ni uko mwadukorera ubuvugizi, leta ikareba icyo yakora byibura hakajyamo umwanya w’iminota mirongo itatu. Kuvuga ngo bisi irava ku cyapa ari uko yuzuye biratubangamira.”
Depite Mukabalisa Germaine yemereye abaturage bo mu Gitega ko ikibazo cyabo azagishyikiriza Inteko ikagishakira umuti.
Ati: “Ikibazo cy’ingendo muri Kigali kuri ubu twashima aho bimaze kugera, kuko mbere ntabwo twari tuzi ko naha turi twahagera. Iki Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi zitinda najye ndabizi, kuko najye nigeze kuyitega ngira ngo ndebe ko ari byo, ariko bisi ziratinda cyane. Iki turacyongera muri raporo tuzatanga hanyuma tuzakiganireho n’abo bireba kugira ngo gihabwe umurongo.”
Usibye muri Kigali, abadepite banamaze igihe bakorera ingendo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu guha servisi nziza abaturage.
Muri izi ngendo kandi abadepite basuye ahatangirwa serivisi z’ubutaka, imyubakire ndetse nizindi.


