Nyarugenge: Abagore 4 basinze bateje impagarara, abaturage barahurura

Mu Mudugudu w’Akabugenewe, Akagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, abagore bane barimo batatu bavuga ko bakomoka muri Uganda bose bigaragara ko bari basinze bateje impagarara, abaturage barahurura.

Byatangiye abantu bahurura babwirwa ko aba bagore babyaranye n’umugabo utuye muri uyu Mudugudu, bityo rero izi mvururu zatewe n’uko bahahuriye, ariko batohoje neza basanga atari ko biri.

Aba bagore bari bafite uburakari, baje gutangariza TV1 ko basanzwe ari inshuti z’uyu mugabo na we ukomoka muri Uganda, bakaba bari baraye basangira inzoga n’umugore we kugeza mu rukerera.

Ngo ubwo batahanye [bigaragara ko bari basinze], bagiye kunyura kuri uru rugo kugira ngo basuhuze uyu mugabo bavuga ko bafata nka musaza wabo, baza kubona umugore ahohotera umwana we (ngo yamukurutaga hasi), batangira kumurwanya.

Umwe muri aba bagore yagize ati: “Abagome! Ndi umubyeyi w’abana babiri, ntabwo nkunda umuntu ujyana nabi abana, ni cyo kimbabaza…Abagore bagomba gufata neza abana. Iyo washwanye n’umugabo, byose umwana ntabwo aba abirimo.”

Umugabo na we yatangaje ati: “Ihohotera ry’uyu mwana, byagaragaye uyu munsi ari umugore ubigaragaza. Umwana yarize, ashaka ngo tujyane mu kazi ariko umugore yasohotse afata umwana aramukurubana nk’ukurura ihene ayijyana he? Baramubwira bati ‘Twumvikane, oya uri umugore mugenzi wacu, ibi bintu uri gukorera uyu mwana ntabwo ari byiza!”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega yatangarije BTN TV ko koko izi mvururu zatewe no kuba uyu mugore yacyahaga umwana we wari wakoze ikosa, ariko agashimangira ko ikibazo cyakomejwe n’uko bose bari basinze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *