Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugabo w’imyaka 42 wagerageje kwica umugore w’imyaka 29 amugongesheje imodoka.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 17 Kamena 2025 mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama, akagari ka Bwerankori umudugudu wa Nyenyeri.
Ubwo uregwa yari agiye kuri Sitasiyo ya Lisansi atwaye imodoka, yahasanze umugore wahakoraga yicaye ari kureba muri Telefone ava mu modoka arayimushikuza; nyuma ahita asubira mu modoka.
Uwo mugore amukurikiye ngo ayimwake, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa ngo yafashe umuriro aramugonga yitura hasi, amukandagiza amapine amunyura hejuru akomereka mu maso, mu mutwe, mu mugogo, no mu mbavu.
Bivugwa ko hari hashize iminsi mike, uyu mushoferi agiranye ikibazo kijyanye n’amafaranga n’uyu mugore, aho uyu mushoferi yamubwiye ko natayamuha azamugonga akamwica.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yazahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 n’iya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


