Nyarugenge: Imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa yahagaritswe

Nyuma y’ubugenzuzi bugamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bwakozwe ejo,hafashwe ingamba zitandukanye zirimo n’o guhagarika imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus.

Ubu bugenzuzi bwakozwe n’amatsinda 4 yageze mu duce dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali, bukurikirwa n’inama yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, abayobozi b’uturere tuwugize, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Mujyi wa Kigali n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize uyu mujyi.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko habayeho idohoka rikomeye mu kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda covid-19, aho uduce tumwe na tumwe tudakora ibyasabwe n’inzego zibishinzwe bikaba byanafatwa nk’impamvu y’ubwandu bwongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buteganya gukora ngo bwizere neza niba ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda covid-19 riri gukorwa neza, Bwiza.com yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa gusa ntiyafashe telefoni n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Umucuruzi ukorera mu kagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega,yemereye Bwiza.com ko ibyo ubuyobozi buvuga ari byo gusa ngo si bose batubahiriza aya mabwiriza kuko usanga hari abagerageza kwitwararika. Yagize ati: “Kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki ni byo bintu mbona abantu bafata nkaho bibagora. Iyo ucuruje umuntu araza akanga gukaraba akakumvisha buryo ki avuye iwe abikoze kandi atahora muri ibyo.”

Ku birebana n’ihagarikwa ry’imihango yo gufata irembo,gusaba no gukwa,undi muturage utashatse ko amazina ye atangwazwa yavuze ko bitazabagora kubyumva kuko hari n’izindi ngamba zikarishye kurusha iyi bashyize mu bikorwa. Yagize ati”kuba ubukwe buzajya butaha abantu batarenze 30 kimwe no ku itabaro bishoboka,no guhagarika iyi mihango byahagarara cyangwa ubuyobozi bwabona bibangamye,bakazashyiraho umubare ntarengwa w’abantu bakora gahunda nk’izi.”

Mu nkuru iheruka Bwiza.com yari yakoze kuri uyu murenge wa Gitega ku kijyanye n’iri dohoka,hari hagaragajwemo ikibazo cy’abatambara udupfukamunwa,abatwambara nabi,abatwambara aruko bagiye mu muhanda mugari wa kaburimbo n’abadukuramo iyo minjiye mu mihanda mito iri mu ngo gusa ubuyobozi bw’umurenge bwavugaga ko bugiye kugenzura icyo kibazo bukagishakira umuti.

Mu duce tumwe na tumwe hagaragaye abaturage batambaye udupfukamurwa ndetse n’abatwambaye nabi,amavomo aho abantu benshi batambaye udupfukamurwa kandi bakarundana,abazi amabwiriza ariko bayashyira mu bikorwa igihe babonye ubuyobozi,inzu z’ubwogoshero zitambara uturindantoki n’ufupfukamunwa,abaturage bakoresha udupfukamunwa dushaje cyangwa tutameshe,abahererekanya amafaranga,ubwogoshero butandika ababugana,utubari tugikora rwihishwa,abacururiza umuti wabigenewe ku zuba kandi bitemewe,kudahana intera n’ibindi.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo guhozaho ubugenzuzi nk’ubu bwaba ubuzwi n’ubutunguranye,guhashya utubari dukora mu buryo butemewe,kwigisha abaturage,gukoresha ikaye y’Umudugudu kandi amasibo agatanga amakuru byihuse ku bantu bavuye mu duce turi mukato ndetse no kongera umubare w’urunyiruko rwunganir bea Leta ruzwi nka ‘Youth Volunteers”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *