Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu abantu bagera kuri batanu bari bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi barimo n’umugore washinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’umugabo we afatanyije n’abandi bagabo.
Mutatsineza Assoumpta, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe Evariste na Habiryayo Athanase bahamijwe icyaha cyo kwica Twagirayezu Theoneste wari umugabo wa Mutatsineza Assoumpta.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko abaregwa bishe nyakwigendera bamuteye ibyuma. Ibi byabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza, Umudugudu wa Mulindi.
Icyo cyaha cyo kwica umuntu ubishaka giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange


