Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko kumara amezi agera muri 5 badahembwa byabagizeho ingaruka zirimo no gukererwa kohereza abana ku mashuri.
Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze. Ni imirimo bakoze guhera mu kwezi kwa Gatandatu, uyu mwaka mu gihe bivugwa ko umuhanda wubatswe na Kompanyi y’Abashimwa, STECOL ku bufatanye na Horizon yo mu Rwanda.
Umwe muri bo wavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati “njye nari umufundi nakoreraga bitanu mvuga nti reka nkore nzabone ibikoresho njyana ku ishuri none byarabuze kubera ko batari kuduhemba, nari maze kugeramo ibihumbi 130, birababaje cyane, sinajya ku ishuri nta bikoresho ntanamafaranga y’ishuri mfite”.
Mugenzi we yunzemo ati “ndya ari uko mvuye guhingira umuntu, naravuze nti reka njye nkora hariya ahari nzabone ibikoresho by’abanyeshuri cyangwa se n’imyenda y’abanyeshuri, ubu sinabona uko nohereza umwana ku ishuri ndetse sindi kubona n’imbuto ndetse nshobora no kuburara, birababaje cyane”.
Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko uwo muhanda wari ufitwe na kompanyi yigenga yawukoresheje, kandi bidakwiye ko abaturage bamburwa bene aka kageni ariyo mpamvu ngo ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa.
Ati “ntabwo byemewe, buri minsi 15 byibura abaturage baba bagomba guhembwa, iy’urwego rwa Leta rukoresheje abaturage ni ukubanza kureba ko abaturage bishyuwe, no kuri kompanyi zikwiye kuba zikorana na Leta niko bikwiye kugenda, turaza gukurikirana ikibazo cyabo bantu babaye batarishyurwa ku buryo bakwishyurwa, iyo tubonye ibindi bitandukanye nibyo dukorana n’izo kompanyi kugirango abaturage bataharenganira”.
Umuhanda Munini-Busanze wakozwemo n’aba baturage imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi ureshya na km 16.


