Bitewe n’uko muri iki gihe cy’impeshyi imirimo y’ubuhinzi ari micye, abaturage batuye mu masibo abiri yo mu karere ka Nyaruguru, bari gusimburana buri munsi, bakora umuganda wo kubaka amashuri kugira ngo ibyumba bishya 600 bizabe byuzuye mbere ya Nzeri 2020.
Sinigenga Desire ni umuyobozi w’umudugudu wa Banga, mu kagari ka Mpanda, mu murenge wa Kibeho. Avuga ko abaturage ayobora biyemeje gukora umuganda buri munsi kugira ngo barangize vuba akazi ko gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba 4 ku ishuri ribanza rya Banga. Ati: “Si ubwa mbere. Dusanzwe twishakamo ubushobozi, Leta ikatwunganira. Hano, amashuri amwe n’amwe yari ashaje.
Bizadushimisha kubona abana bacu bigira ahantu hasobanutse. Mu cyumweru kimwe turaba turangije gusiza, ubundi dutangire twubake.”
Ni nako bimeze kandi ku bigo by’amashuri hafi ya byose mu karere, aho igikorwa cyo kubaka ibyumba bishya by’amashuri cyatangiye.
Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yavuze ko ari gahunda bakanguriye abaturage ariko atari itegeko. Yagize ati: “Turabakangurira ko buri munsi nibura twabona amasibo abiri akora umuganda ku nyubako z’amashuri. Turashimira abaturage ko babyumvise bakaba bari kwitabira. Ibyumba by’abana bacu nta wundi uzabyubaka ni twe. Buri wese afite itafari yashyiraho. Ibyumba turabirangiza rwose abana bazige.”
Mu karere ka Nyaruguru hari ubucucike mu mashuri ku buryo hari aho abana bigaga mu ishuri rimwe ari 100. Ahandi bagakora urugendo rugera ku bilometero 5 bajya kwiga.
Ubu hagiye kubakwa ibyumba bishya by’amashuri 600. Muri byo, 300 bizubakwa ku bufatanye bwa hafi n’abaturage. Muri rusange icyumba kimwe gifite agaciro ka 4,000,000 RFW. Uruhare rw’abaturage rukazaba ruri hejuru ya 50% kuri ibyo 300 bazagiramo uruhare, ni ukuvuga asaga 600,000,000 RFW.
Gusa abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Nyaruguru bavuganye na Bwiza.com bagaragaje ko habura ibindi byumba by’amashuri bavuga ko ubwo ibi byumba 600 bizaba byubatswe, hazaba habura ibindi nk’ibyo kugira ngo ubucucike bucike burundu.




