441px-NyaruguruDist

Nyaruguru: Hari abamaze imyaka 3 bategereje ingurane barahebye

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze, mu Ntara y’Amajyepfo hari abaturage basaamaze imyaka 3 bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi.

Ni imiryango 355 itarishyurwa irimo kwishyuza arenga miliyoni  46 Frw.

Aba baturage bo mu Kagali ka Nkâanda mu Murenge wa Busanze bavuga ko imyaka ibaye 3 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe ubwo hajyanwaga umuriro w’amashanyarazi mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Busanze.

Aba baturage baravuga ko kuba batarishyurwa birimo kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko barimo gukurukirana ikibazo cy’aba baturage ngo cyihutishwe kuko dosiye zabo zarangiye.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *