Nyaruguru: Ikibazo cy’umuturage Minisitiri Mukeshimana yasize ahaye umurongo mu 2020, ntikirakemuka

Umusaza w’umuhinzi w’icyayi witwa Kayijamahe Andre, utuye mu mudugudu wa Nyarusovu, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, avuga ko yagejeje kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru mu Gushyingo 2020, ikibazo cy’uko umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyaruguru yamuhenze ubwenge, akamusinyisha impapuro zijyanye n’ingurane z’icyayi cye gihwanye n’ibiti 2,351, byaranduwe muri Kanama 2020, mu gihe cy’ iyubakwa ry’umuhanda wa kabulimbo Huye-Nyaruguru, amubwira ko azahabwa ingurane mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. None ubu umwaka ukaba ushize yarategereje amafaranga y’ingurane yarahebye.

Icyo gihe nk’uko, umusaza Kayijamahe abivuga, Minisitiri Dr Mukeshimana yasabye uwahoze ari Meya w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko (ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba) gukurikirana ikibazo cy’uyu musaza kigakemuka vuba.
Kayijamahe avuga ko kuva icyo gihe, ajya ku karere buri cyunweru, kubaza aho bigeze bakamubwira ngo yarabariwe, nategereje.

Kayijamahe avuga kandi ko abandi bahinzi b’icyayi cyangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda bishyuwe mbere y’uko kirandurwa , ariko we akaba akomeje guhomba kubera umusaruro wacyo atakibona.

Umusaza Kayijamahe yagize ati “ Ikibazo nakigejeje kuri Minisitiri ubwo twari mu nama y’abahinzi b’icyayi umwaka ushize..(..). Amaze kubwira Meya ngo agikurikirane, nahise ngira icyizere. None reba amezi 9 arashize..”

Kayijamahe, uvuga ko atazi gusoma no kwandika, yongeraho ko ubwo icyayi cye cyarandurwaga uwari uhagarariye akarere yamubwiye ko azabona ingurane mu cyunweru kmwe gusa amaze gusinya.

Yagize at “Naremeye kuko numvaga ko nzayabona nk’uko n’abandi bayabonye.(..). Umuhanda ni mwiza ni iterambere, ariko jye warampomeje kuko wanjyaniye icyayi cyari cyintunze. Iyo ngiye kubaza barambwira ngo “ntiwabariwe? Tegereza?” Nzategereza imyaka ingahe? Icyo gihe bari bambariye igiti kimwe kuri 1000 Frw. Ubu ibyatewe icyo gihe byarakuze bigeze kuri 3’000 Frw. Bazongera se babare? ”

Kayijamahe avuga ko akeneye ayo mafaranga vuba kugirango atangire ahinge azatere ikindi mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Uyu mukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyaruguru, Kwizera Desiré yabwiye Bwiza ko ikibazo cya Kayijamahe kizakemurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA. Ati: “Uyu musaza ari mu babariwe kuri uyu Muhanda Huge-Kibeho-Munini-Ngoma bategereje kwishyurwa dosiye zabo ziri muri RTDA. Ibyo kuvuga ngo namubwiye ko yishyurwa mu cyumweru kimwe ntabwo ari byo, kereka ntazi uko dosiye zishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Gashema Janvier, avuga ko ikibazo cy’uyu musaza akizi. Akamwizeza ko kigiye gukemuka mu gihe gito. Mu butumwa bugufi, Meya Gashema yagize ati”Twavuganye nawe. Turakora ibishoboka kugira ngo ingurane ikwiye yabariwe ayibone mu gihe gito.”

Icyayi cya Kayijamahe yari yagihinze binyuze mu mushinga witwa “SCON” (Services Company Outgrowers Nyaruguru) uterwa inkunga na UNILEVER. Aho Abahinzi bafite amasambu ku misozi atabyazwa umusarura bahabwa igishoro bagatera icyayi bakazishyura aruko batangiye gusarura.

Kayijamahe avuga ko, ubungubu abara gihomho cya 18’000 Fw buri kwezi icyo cyayi cyagombaga kuba kimwinjiriza iyo aza kuba akigifite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *