Mu muhango wo gutangaza uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020 wabereye muri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, Nyaruguru yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 84%, mu gihe Rusizi yaje ku mwanya nyuma n’amanota 50%.
Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku isonga n’amanota 73.76%, Intara y’Amajyepfo yagize amanota 73.58%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 72.05%, Intara y’Amajyaruguru yagize amanota 61.2% naho Intara y’Iburengerazuba igira amanota 60.8%.
Uko uturere dukurikirana twose


