Mukakarangwa Appolinarie yangirijwe imyumbati n'ibiti by'imbuto

Nyaruguru: Imyaka 4 irarenga bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe

Abaturage benshi bo mu midugudu ya Kabacura na Kalimba, mu kagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bavuga ko nyuma yo gusinyira amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kabulimbo Huye-Nyaruguru mu 2019, bategereje kugeza uyu munsi bakaba batarayabona. Uko gutinda kwishyurwa byabagize ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutagira aho kuba.

Nk’uko babivuga, mu gihe cyo gushyira umukono ku mpapuro zijyanye n’indishyi, bizezwaga kwishyurwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Magingo aya, baribaza icyabaye kugira ngo babe batangiye umwaka wa 5 nta gakuru k’igihe bazishyurirwa.

Uwitwa Alphonse Ntakirutimana avuga ko mu 2019, umuhanda wamutwariye ubutaka ukamwangiriza n’ishyamba. Ubu ngo yategereje indishyi yarahebye. Yagize ati: “Nararenganye. Baraje bandandurira ishyamba navanagamo mitiweli. Nasinyiye amafaranga y’ingurane bambwira ko nzishyurwa mu kwezi kumwe, none narategereje narahebye. Bamfitiye asaga miliyoni. Njya ku karere bakambwira ngo ntegereze.(..). Icyifuzo nuko banyishyura ngatera imbere nk’abandi.”

Niyotwagira Liberata we avuga ko mu 2019 bubaka umuhanda bamurimburiye ibirayi bikamukenesha. Yagize ati: “Nari mfite umurima w’ibirayi hano umuhanda winjirira uva i Huye. Barabiranduye bambarira 70.000 Frw. Njya buri munsi ku karere bakambwira ngo nintegereze. Nzategereza na ryari?”

Naho Mukakarangwa Appolinarie, umuhanda wamwangirije hegitari y’imyumbati n’ibiti by’imbuto bamubarira asaga 600.000 Frw. Yagize ati: “Iyo mbajije ku karere barambwira ngo ningende nicare ntegereze. Imyaka ine irashize. Barampemukiye.”

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bamwimuye mu nzu yabagamo kuko ibikorwa byo kubaka umuhanda byayishyize mu manegeka. Ubu ngo agorwa no kubona amafaranga yo gukodesha, agahora yimuka n’umwana we ukiri muto. Yagize ati: “Batubwiraga ko bazatwishyura mu mezi atarenze ane. Nibura iyo batubwira ko bizatinda tukabimenya tukihangana. Bahora bavuga ngo ni mu kwezi gutaha, gutyo gutyo. Byangizeho ingaruka kuko ntaho kuba mfite n’umwana wanjye. Rwose batwishyure.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko abaturage bazishyurwa muri aya mezi ane ari imbere. Yagize ati: “Twarabikurikiranye. RTDA (Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi) bategereje ko Minecofin (Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi) itanga amafaranga. Yarateganyijwe mu ngengo y’Imari ivuguruye.”

Kuri telefone igendanwa, Bwiza yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampeta, ntiyitaba. N’ubutumwa bugufi ntiyabusubije n’ubwo byagaragaraga ko yabubonye.

Itegeko nimero 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu kubera inyungu rusange, mu ngingo yaryo ya 35 rigira riti “Kugirango iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimurwa.”

Ingingo ya 36 ivuga ko uwimurwa ayabona mu gihe kitarenze iminsi 120 nyuma yo gusinya kw’impande zombi. Iyo icyo gihe kirenze, iyimurwa rita agaciro keretse impande zombi zibyumvikanyeho.

Mukakarangwa Appolinarie yangirijwe imyumbati n'ibiti by'imbuto
Mukakarangwa Appolinarie yangirijwe imyumbati n’ibiti by’imbuto

Uyu mukecuru avuga ko yangirijwe ibirayi mu gishanga cy'Agatobwe
Uyu mukecuru avuga ko yangirijwe ibirayi mu gishanga cy’Agatobwe

Ntakirutimana yangirijwe ishyamba
Ntakirutimana yangirijwe ishyamba

Inzu umuhanda washyize mu maneka, ba nyirazo ntibakizibamo, ntibarishyurwa
Inzu umuhanda washyize mu maneka, ba nyirazo ntibakizibamo, ntibarishyurwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *