Nyaruguru: Umugabo yishwe azira kwiba urubingo

Umugabo witwaga Ndagijimana Daniel w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Akabacura, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yishwe n’abaturage ubwo bamuvumburaga mu murima w’umuturanyi we yiba ubwatsi bw’amatungo bwo mu bwoko bw’urubingo.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira uwa 5 Ukuboza 2023.

Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, Ndagijimana ngo yatashye mu rugo iwe ku mugoroba asanga amatungo arashonje. Niko gufata icyuma bita “najoro” ajya gushaka ubwatsi.

Aho kujya mu mirima ye, yagiye kwiba urubingo mu murima w’umuturanyi hafi y’ingo. Abaturage baramubonye, bavuza indura, yiruka agana mu kabande, bamwirukaho n’induru, baramufata bamutsindayo.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Ubundi hano mu mudugudu wacu kwiba urubingo ni ibintu bimenyerewe. Abenshi barufite bashyiraho abazamu. Ndagijimana rero ngo yatashye nimugoroba mu ma saa mbiri, ageze mu rugo iwe asanga amatungo araburaye. Yafashe icyuma bita ‘najoro’ ajya gushaka ubwatsi.”

Uyu muturanyi yakomeje agira ati: “Ngo yageze mu mirima ye asanga ntaburimo ahita yerekeza mu murima w’umuturanyi. Baramuvumbuye yiruka agana mu kabande, bamwirukaho n’induru, baramafata baba ariho bamutsinda. Yari asanzwe ari umucuruzi w’ibijumba.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Akabacura, Theogene Iryumugabe, avuga ko uyu mugabo wishwe yari asanzwe ari igisambo kizwi. Ngo bahoraga banwiyama mu nteko z’abaturage. Mudugudu yagize ati “Nubwo atari uwo gupfa, ariko yari asanzwe ari umujuru uzwi. Twari twaranatangaje izina rye mu nteko rusange y’umudugudu ngo areke kwiba. Yatoboraga inzu, akaniba imyaka mu mirima yiganjemo ibitoki. Urebye abaturage yari yarabajujubije.”

Iryumugabe yakomeje agira ati: “Kuri iyi nshuro yavumbuwe ari kwiba urubingo rw’umuturanyi. Induru yaravuze ariruka bamufatira mu kabande baramukubita, bamusiga ari intere. Muri iryo joro umuryango we waramushatse uramubura. Bukeye ni bwo yabonetse mu gashyamba yapfuye n’umurambo wakonje. Yari afite ibikomere mu mutwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Josephine Umuhoza, yibutsa abaturage ko bibujijwe kwihanira. Ati “Itegeko rivuga ko ntawihanira. Nibwo butumwa bw’ibanze duha abaturage.”

Inzego z’umutekano zarahageze. Magingo aya, hari abatawe muri yombi n’abandi batorotse nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Akabacura, Theogene Iryumugabe, abivuga.

Umurambo washyinguwe kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *