Kamanzi Viateur warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ukomoka mu murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru, yongeye gushimira Habinshuti Marc wari umujandarume ufite ipeti rya caporal. Habinshuti yagize uruhare rukomeye mu kurokoka kwa Kamanzi Viateur, umugore we, abana be 4 ndetse n’abandi baturanyi, bose hamwe barenga 14.
Ubuhamya Kamanzi Viateur yabutangiye mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata n’abaturanyi barwo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2023 i Mata.
Kamanzi Viateur yavuze mbere y’umwaka w’1994, yari umucuruzi w’imyaka n’inzoga. Ni na we kandi wagemuraga i Kigali icyayi cy’uruganda rwa Mata.
Yavuze ukuntu kuva mu 1990, imvururu zishingiye ku moko zatangiye muri ako gace, kari gatuyemo Abatutsi benshi barimo ababyeyi be, bo banaje guhitanwa na jenoside. Icyo gihe Kamanzi yarahunze yimukira i Butare. Ariko akomeza kugemura icyayi cy’uruganda i Kigali.
Yemeza ko kuba akiriho n’umuryango we, abikesha Habinshuti Marc wari umujandarume i Butare ariko kavukire ke ari i Mata.
Kamanzi yagize ati: “Uwandokoye ni Umuhutu. Yitwa Habinshuti Marc. Ku italiki ya 19 Mata 1994, yamvanye i Butare angeza ku mupaka w’Akanyaru n’imodoka ya jendarumori, asiga twambutse tugeze i Burundi abona gusubirayo. Nyuma yo kumenya ko ab’iwacu bose biciwe i Mata, yaraje arambwira ati ’Nzaguhungisha’. Yafashe imodoka y’akazi, aratujyana n’umugore, abana banjye 4, databukwe, n’abandi bantu barenga 10. Twese turarokoka. Hari n’abandi bagiye burira imodoka bakajyamo, nabo bararokoka.”
Kamanzi avuga ko mu buhamya akunze gutanga ahora agaruka ku butwari bwa Habinshuti n’ineza yabagiriye.

Bwiza yagiye kureba uyu Habinshuti w’imyaka 57 aho atuye mu mudugudu wa Ramba, umurenge wa Mata, adutangariza uko yabigenje ngo avane abantu barenga 14 bahigwaga bukware i Butare abageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu bilometero bisaga 30, abarokore.
Yagize ati: “Nabaga muri jandarumori i Tumba ya Butare. Nari mfite ipeti rya caporal. Kamanzi twari tuziranye kuko tuvuka hamwe. Maze kumva ko ababyeyi be bishwe, namuhamagaye kuri telefone yo mu nzu kuko yari ayifite iwe, mubwira ko murokora. Nagiye kumureba musangana n’abandi na bo turajyana. Nabwiye umushoferi w’umujandarume twabanaga aramfasha .(..). Mu nzira tugenda nabeshyaga Interahamwe zari kuri bariyeri ko tugiye gushaka inzoga i Burundi, ko muri Butare zashize. Hari aho nageze ndasa hejuru kugirango bavaneho bariyeri . Nabagejeje ku mupaka, mbonye ko bambutse ndagaruka (…). Nabaga mfite ubwoba kuko nakoraga ibintu binyuranyije n’amabwiriza twari dufite.”
Jenoside ihagaritswe, Habinshuti yarahunze agarukira i Cyangugu. Nyuma yakoze imirimo itandukanye ubu akaba atuye iwabo ku ivuko mu murenge wa Mata.
Kamanzi Viateur we ubu atuye i Kigali. Ati “Ubu twishimira ko turi mu gihugu kitavangura. Nariyubatse. Ntabwo ndi umukene.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, ashima ubutwari bwa Habinshuti Marc wabashije kurokora abantu. Ati: “Mu by’ukuri mu gihe cya jenoside, abantu bose ntibari babi kuko dufite n’abarinzi b’igihango. Uriya Habinshuti yaramiye ubuzima bw’abantu. Ni ibyo gushima ”
Nk’uko umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi twa Mata, Barayagwiza Joseph, abivuga, ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwaho, haruhukiye imibiri y’Abatutsi basaga 380 bari abakozi b’uruganda cyangwa abaturanyi.



