Nyina wa Chameleone yatangiye kurwana inkundura kubera Pallaso

Prossy Mayanja nyina wa Jose Chameleone yatangiye kurwana inkundura mu binyamakuru avuga ko rubanda bakwiye kumurekera abana kuko nabo ari abantu nk’abandi.Ibi abigarutseho nyuma y’igihe gito umuhungu we Pallaso akubise umuhanzi ukizamuka Alien Skin bikaza gufata indi intera havugwa ko uyu murumuna wa Chameleone yahohoteye uyu muhanzi.

Uyu mubyeyi rero yavuze ko nta muntu udakosa abantu bakwiye kureka kwiha umwana we ndetse n’umuryango wa Mayanja muri rusange kuko aria bantu bakwiye gutaramirwaho kuko nabo ngo bakosa.

Yagize ati”Abantu bamwe barikwifuriza inabi abana banjye .Pallaso kurwana na Alien nta rwango rwari rubyihishe inyuma byatewe n’umujinya. Ndabizi yakoze nabi ni amakosa asanzwe kuko ni umuntu nta muntu n’umwe ukwiye kudushumurizaho urwango.

Yavuze ko n’ubwo hari abatabifuriza ineza, ariko ngo ashiimishijwe no kuba igitaramo umuhungu we aherutse gukora mu mpera z’icyumweru gishize cyaragenze neza .Ni igitaramo cyari cyabaye intandaro y’intambara yashyamiranyije Pallaso na Alien Skin kuko cyabereye umunsi umwe ari nabyo uyu mubo yahoye uyu muhanzi ukizamuka amushinja gushaka kukiburizamo ngo amuhombye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *