Umuhanzi w’umuco nyarwanda, Massamba Intore, ari mu kababaro nyuma y’urupfu rwa nyina witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025 mu bitaro bya Kanombe, aho yari arwariye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Massamba yatangaje ko ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi cyatangiye, yongeraho amagambo yuzuye agahinda ati:“Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore data ijabiro kwa Jambo.”
Massamba yavuze ko nyina yari amaze iminsi mu bitaro ariko hari icyizere ko ashobora gukira, kuko atari arembye cyane. Gusa Imana yamuhamagaye itunguranye.
Yongeyeho ko nyina yamusigiye umurage ukomeye wo gukomeza gutoza urubyiruko umuco gakondo no gukunda igihugu, kandi ko azaharanira gukomeza icyo cyerekezo.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka 13 se wa Massamba, Sentore Athanase, na we yitabye Imana mu 2012.
Mu biganiro byo mu 2024, Massamba yari yaravuze ko nyina ari we nkingi ikomeye yamushyigikiye mu muziki we kuva akiri muto, akamuba hafi mu buryo bwose bushoboka.



