1768386762579

Nyina wa Ndimbati yapfuye

Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yapfushije nyina umubyara kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.

Aya makuru yemejwe na Ndimbati aho yavuze ko “ayo makuru niyo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.”

Uyu mukunnyi wa filime ntiyigeze ashaka kugira byinshi atangaza ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we.

Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu rugo aho uyu mukinnyi wa filime atuye mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka ‘Norvège’.

Mu 2023 nibwo Ndimbati yerekanye mu itangazamakuru umubyeyi we, icyo gihe akaba yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka se umubyara wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *