Umuhanzi Rukundo Christian, wamamaye nka Chriss Eazy ari mu gahinda nyuma y’uko nyirakuru yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025.
Amakuru yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko nyirakuru wa Chriss Eazy yazize uburwayi bwa diyabete yari amaranye igihe, kandi yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga bamukurikirana hafi.
Uyu mubyeyi yari umwe mu bamubereye inkingi kuva akiri umwana, ndetse ni na we wamufashije kwiyubaka nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara.
Byari bizwi ko yari amushyigikiye cyane mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse hari n’amashusho yigeze gufatwa bari kubyina indirimbo za Chriss Eazy, nubwo atigeze ashyirwa ahagaragara.
Abari hafi y’uyu muryango bavuga ko urupfu rw’umukobwa we, ari we nyina wa Chriss Eazy, rwamushegeshe cyane, bikaba byaragize uruhare mu kumugora mu minsi ye ya nyuma.
Urupfu rwa nyirakuru wa Chriss Eazy rubaye nyuma y’iminsi 11 gusa apfushije nyina ku wa 13 Kamena 2025.
Umuryango we watangaje ko gahunda yo kumusezeraho no kumushyingura izatangazwa mu minsi iri imbere.


