Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana

Nyiramandwa Rachel, umukecuru wo mu karere ka Nyamagabe wari inshuti ya Perezida Paul Kagame, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 110 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022. RBA yatangaje ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Nyiramandwa wamenyekanye cyane nk'”Umukecuru wa Perezida”, yari atuye mu Kagari ka Ngiryi ho mu Murenge wa Gasaka w’akarere ka Nyamagabe.

Yamenyekanye cyane kubera kugaragara kenshi ari kumwe na Perezida Paul Kagame. Bwa mbere byari muri 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame, agacishamo akamwongorera.

Nyuma yaho, Nyiramandwa yongeye guhura na Perezida Kagame mu 2017, na ho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabaga yasuye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe.

Muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yasuraga abatuye akarere ka Nyamagabe yamusuye iwe mu rugo, baraganira. Nyiramandwa ni we wari wamutumiye wari wamuhaye ubutumire.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarakunze kuvuga imyato Perezida Kagame kubera ibyo yari amaze kumugezaho, birimo kuba yaramwubakiye ndetse akanamuha inka zimuha amata yo kunywa ndetse akanasagurira isoko.

Ntiyahwemaga kuvuga ko ashimira Umukuru w’Igihugu avuga ko ari we akesha imibereho myiza.

Ati: “Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n’ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n’ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho.”

Uyu mukecuru kandi yakundaga kuvuga ko yumva akeye kubera umukuru w’Igihugu, kandi ko azataha neza igihe cye nikigera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *