Muraho neza nshuti z’Imana, kuri Bwiza.com turabakunda cyane pe kuko mutugira inama kandi nziza. Ndi umubyeyi w’abana batanu, ariko ubu ntwite inda ya gatandatu, ari nayo yatumye numva mbabaye kubera gukomeretswa na nyiri inzu dukodesha.
Mu by’ukuri njyewe nta kazi ngira, mba mu rugo nkita ku bana banjye, umugabo wanjye afite akazi, ni umushoferi. Rwose pe ntabwo dusabiriza n’ubwo wenda dufite abana navuga ko ari benshi, nta n’umuntu tujya tubangamira, na nyiri inzu ntitujya tumubamo amadeni kuko inzu ye tuyimazemo imyaka igera mu icyenda, tumwishyura ibihumbi 70.
Ibintu byose ni Imana ibyikorera, nagerageje kuboneza urubyaro ariko mbona byaranze kuko kuva ku nda ya gatatu nisanga nasamye kandi nduboneza. Gusa twarabyakiriye n’umugabo, kuko uburyo bwose twifashisha biba uko.
Ubu mfite inda y’umwana wa gatandatu, mu minsi ishize nibwo nyiri inzu yansanze mu rugo, arangije ati “ndashaka inzu yanjye ni ugushaka ahandi muzakodesha”. Ndamubaza nti ese byaba bitewe n’iki? Kuko bitewe n’imyaka tuhamaze numvaga na 80 twayamuha aho kwimuka.
Nakekaga ko ashaka kutwongeza ariko ambwira ko atariyo mpamvu, nakomeje kumukurikira aza kumbwira ati ‘Ndahomba, nabonye ukuriwe, kuba ugiye kubyara umwana wa gatandatu si nzi, ubu umusarane wanjye uzahita uwuzuzamo za pampex, abana benshi bangiza inzu,….’.
Eh! Mbese nahise numirwa, ndamubwira nti turayivamo nta kibazo ariko ntababeshye namaze nk’isaha yose ndi mu cyumba ndira, agahinda kanshenguye ku buryo numvaga ndemerewe. Umugabo narabimubwiye araseka, ahita anabyakira rwose, mpita mbona ko koko abagabo batajya bigora mu bintu.
Ahantu twaguze ikibanza twateganyaga kuzashaka uburyo tucyubakamo umwaka utaha, ubu turimo gushaka aho kwimukira. Kuba mbonye aho mvugira ubu buhamya bw’ibyambayeho ndumva nduhutse, uretse umugabo wanjye nta wundi muntu nari nakabibwira. Nzi ko buri wese aba afite ibibazo bye, ariko abo twaba tubisangiye Imana ikomeze kudukomezanya. Imbere hari ibyiringiro by’Uwiteka.


