Nyuma y’umunsi umwe avuye muri Kasho, Jowest yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’itabwa muri yombi rye

Umusore uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda uzwi ku izina rya Jowest, nyuma y’umunsi umwe arekuwe, yahise ashyira hanze indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo yashinjwaga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo uyu muhanzi Joshua Giribambe wamamaye nka Jowest yagizwe umwere ku byaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Uyu muhanzi yaburanye ahakana ibi byaha maze agirwa umwere nyuma y’iminsi igera kuri 20 yari amaze mu ikasho, yaje kurekurwa. Haciyeho umunsi umwe gusa arekuwe yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Ku wa 3’ ivuga ibyo yanyunzemo muri iyo minsi yose yamaze muri Kasho.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare, itangira agaruka ku buryo yafashwemo, harimo aho avuga amagambo yabwiye n’umupolisi.

Aririmba ati “Kwa 3 narijyanye mfite comfidensi cyane, numvaga bari bunyumve disi! Afande ati ‘ko uri akana keza, ibi mbona urabisobanura ute?’ ndamwegera nti ‘ngaho nyereka ikirego’ ati ‘urashinzwa gukoma no gukubita umubebi’ umutima utera cyane ntangira gutitira…”

Mu ijwi rituje riryoheye amatwi, Jowest akomeza aririmba ko yisobanuye ahakana yivuye inyuma ibyaha yivuye, ariko ko abamufashe bamubwiye ko n’ubundi arara muri kasho.

Akomeza aririmba ati “Ijoro riri kumbana ukwezi, umunsi wo uri gutinda nk’umwaka, malayika murinzi wanjye ubanza asizinziriye, Mana mfasha umukangure basi amfashe kuburana.”

Mu nyikirizo aririmba agira ati “Iyi ngoma nidasohoka ubwo nyine nzaba nkiri mu gihome, gusa nanone nuyumva ntuzarire nzaba naciye ishene.”

Jewest uri uzwiho kugira ijwi rikundwa n’abatari bake, ari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri musika nyarwanda kuko nta gihe kinini amaze muri uru ruhando rwa muziki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *