Nyuma y’imyaka irenga 10 iburiwe irengero mu buryo bw’amayobera akomeye yabaye ku ndege ku Isi, igihugu cya Malaysia cyemeye gusubukura gushakisha ibisigazwa by’indege ya Malaysia Airlines MH370 yagaragaye bwa nyuma ku itariki 8 Werurwe 2014.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’ubwikorezi, Anthony Loke, yatangaje ko Malaysia izatangiza ubushakashatsi bushya ku bisigazwa by’indege ya MH370 ya Malaysia Airlines, yaburiwe irengero mu myaka 10 ishize itwaye abagenzi 227 n’abakozi bayo 12.
Abaminisitiri ba guverinoma “bemeye ko bemera icyifuzo cya Ocean Infinity” cyo gushakisha agace gashya ka kilometero kare 15.000 mu Nyanja y’u Buhinde.
Loke yabwiye abanyamakuru ati: “Icyifuzo cyo gukora ubushakashatsi cya (sosiyete ikora ubushakashatsi ikorera muri Amerika) Ocean Infinity, ni ikintu gikomeye kandi gikwiye gusuzumwa.”
Loke yavuze ko iyi sosiyete izahabwa miliyoni 70 z’amadolari (miliyoni 67.5 €) niramuka ibonye ibisigazwa by’iyi ndege nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Hagati aho, ubushakashatsi bubiri bwabanje ntacyo bwatanze.
Ocean Infinity n’ubundi ni yo iheruka gushakisha ibisigazwa by’iyi ndege mu 2018 ariko ntacyo yagezeho.
Ibi byakurikiranye n’ubushakashatsi bwakozwe mu mazi na Malaysia, Australia n’u Bushinwa mu buso bwa kilometero kare 120.000 mu majyepfo y’Inyanja y’u Buhinde, nyamara nabyo ntacyo byatanze.


