Nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea Mournho yemeza ko adakeneye ikipe atoza ahubwo arizo zimwiruka inyuma

Uwahoze atoza ikipe ya Chelsea Jose Mournho nyuma akaza kwirukanwa mu mpera z’umwaka wa 2015 nyuma yaho agiye atsindwa by’ahato na hato, bikaba byaranabaye intandaro yo kuza mu myanya y’inyuma mu irushanwa rya Premier League, ubu noneho aremeza ko atirirwa yiruka ashakisha ikipe atoza,ahubwo ngo nizo zirirwa zimwiruka inyuma ngo azibere umutoza.
Uyu mugabo w’imyaka 53 wirukanwe ubugira kabiri mu ikipe ya Chelsea aganira na La Stampa yagize ati “ ndabizi neza ko nkunda umupira w’amaguru kandi ni nayo ntego mfite kuba nagira uruhare rukomeye mu kuwuteza imbere nk’uko benshi basanzwe babinziho, kugeza ubu ntamutoza utankurira ingofero mwese murabizi ko Mournho ndi umuhanga, ibyo rero bituma ntashakisha ikipe ntoza ahubwo nizo zinyiruka inyuma zishaka ko nzitoza”

bwiza
Jose Mournho ngo amakipe niyo amwirukaho

Abajijwe niba nyuma yo kongera kwirukanwa muri Chelsea azongera Kwerekeza mu ikipe ya Inter Milan yahoze atoza mu 2008-2010 akanayihesha igikombe, Mournho yabihakanye yivuye inyuma yemeza ko atasubirayo habe namba ahubwo avuga ko umutoza wayo Roberto Mancini ashoboye kandi afite inararibonye dore ko yahoze atoza Manchester City.
Yakomeje agira ati “ sinteze kongera gusubirayo kuko Inter Milan ifite imishinga yayo na Roberto birumvikana ko ntashobobora no kubirota mu nzozi gusa ndamwizera kandi mpora nifuza ko abafana bazajya bahora bamwenyura ku bw’intsinzi ya Inter Milan.
Uyu Mournho bivugwa ko ashobora gutoza Manchester United irushanwa rya Premier league rikirangira nk’uko byakomeje kugenda bivugwa mu itangazamakuru, ndetse bikanasakara ko Van Gaal usanzwe atoza iyi kipe ko azahita yirukanwa mu gihe yarafite amasezerano agomba kurangirana n’irindi rushanwa rizakurikiraho (Saison).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *