20250121_192301

Nyuma y’u Bwongereza, ibindi bihugu 2 na byo byasabye abaturage babyo guhunga Goma 

Leta Zunze Ubumwe za n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu byasabye guhunga Umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’imirwano ya M23 na FARDC ikomeje kuwusatira.

Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye irindi tangazo ivuga ko iri mu nzira zo gutera uriya mujyi, mu rwego rwo kubohora abanye-Congo bamaze igihe barababajwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Kuri ubu imirwano ikomeye iracyajya mbere mu bice bya Sake na Kibumba biherereye hafi ya Goma, aho inyeshyamba za M23 zikomeje kurwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Kugeza ubu M23 iracyagenzura Umujyi wa Sake ndetse n’agace ka Mubambiro kari mu burengerazuba bwa Goma.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade yazo i Kinshasa, kuri uyu wa Gatanu yasabye Abanyamerika bari i Goma “kujya ahantu hatekanye ibibuga by’indege ndetse n’imipaka igifunguye”.

Amerika kandi yasabye abaturage bayo kuba maso bakicungira umutekano, ikindi bakibuka kwitwaza ibyangombwa ndetse n’ibyangombwa nkenerwa.

Yunzemo iti: “Kubera umutekano udahagije muri Kivu y’Amajyaruguru, Guverinoma ya Amerika nta gahunda ifite yo guha ubufasha abaturage ba Amerika, bijyanye no kuba kujya muri Kivu y’Amajyaruguru bibujijwe ku bakozi ba Guverinoma ya Amerika.”

Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na bwo bwasabye abaturage babwo bari i Goma kuhava mu maguru mashya.

Ibi bihugu byombi biriyongera ku Bwongereza bwatanze ubutumwa nk’ubwo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *