Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Ukuboza 2023, ubwo yari imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye i Gemena, umurwa mukuru w’Intara ya Sud-Ubangi bagiye kwakira umukandida Moà¯se Katumbi Chapwe ukomeje urugendo rwe rwo kwiyamamaza, yababwiye ko natorwa azakora adahembwa.
Imbere y’imbaga yari iteraniye ku rubuga rwa Kermesse, Moà¯se Katumbi, muri mitingi ye yamamaye, yasabye abaturage kumwizera kugira ngo bagarure isura nziza yahindanyijwe ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yabasezeranije gukora nta mushahara no kugabanya agahimbazamusyi k’abadepite namara gutorerwa kuba perezida; kongera umushahara w’abarimu, abapolisi n’abasirikare kimwe n’abakozi ba Leta.
Perezida w’ishyaka rya politiki Ensemble pour la République yasezeranyije ko azakuraho ubusumbane mu mibereho mu gihe yatangaje ko hazubakwa ibikorwa remezo bikomeye mu Ntara ya Sud-Ubangi birimo kaminuza, imihanda, sitade zigezweho, n’ibindi.
Ati: “Nzaba perezida utagira umushahara. Tuzubaka kaminuza nini na stade igezweho muri Gemena, tuzubaka imihanda, tuzabaha amazi n’amashanyarazi. Ndi umuntu ukora ibikorwa kandi ntabwo ari amasezerano atazasohozwa. ”
Nk’uko tubikesha mediacongo.net, Katumbi kandi yasabye abaturage kubika amajwi y’ibihano ku butegetsi buriho nk’uko we abivuga, bwananiwe inshingano zabwo. Yasabye kandi kuzakurikiranira hafi uko amatora azagenda kugira ngo hirindwe kugerageza uburiganya.
Moà¯se Katumbi ni umwe mu bakandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki 20 Ukuboza 2023. Abakandida benshi bahisemo gushyigikira kandidatire ye muri iri hatana barimo Augustin Matata, Seth Kikuni na Delly Sesanga.


