Ku wa Mbere, tariki 20 Mutarama, Barack Obama yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Donald Trump, wabaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yakirwa nabi n’abari aho.
Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe n’amajwi y’abantu bari kumuzomera ubwo yageraga ahabereye irahira.
Si we wenyine wakiriwe nabi, kuko na Hillary Clinton hamwe na Bill Clinton bahuye n’ibikorwa nk’ibyo ubwo bageraga ahabereye irahira.
Ku rundi ruhande, George W. Bush n’umugore we Laura bakiriwe neza n’abari bitabiriye ibyo birori.
Abanyamerika benshi bifashishije urubuga rwa X (Twitter) bamagana imyitwarire y’abantu bagaragaje kudaha icyubahiro Obama, bavuga ko bidakwiriye mu birori nk’ibyo.


