Umufasha wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni, yagaragaye yishimye cyane, ubwo Joshua Cheptegei uhagarariye igihugu mu mukino wo kwiruka yegukanaga umudari wa zahabu mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani.
Cheptegei waherukaga kwegukana umudari wa kabiri muri iyi mikino, kuri uyu wa 6 Kanama 2021 yabaye uwa mbere mu kwiruka ku ntera ya metero 5000, asize abarimo umunya-Canada, Mohammed Ahmed wamukurikiye.
Cheptegei w’imyaka 24 y’amavuko, yakoresheje iminota 12, amasegonda 58 n’ibice 15.
Ubwo uyu mukinnyi wari kumwe na bagenzi be, Jacob Kiplimo na Oscar Chelimo yasiganwaga n’abo mu bindi bihugu, Abagande bari muri sitade y’i Tokyo mu Buyapani bamufanafanaga, bazamuye ibendera ry’igihugu.
Ni nako n’abanya-Uganda bari gukurikirana iri rushanwa nabo bari imbere y’inyakiramashusho (televiziyo0 zabo, bareba uwegukana umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu isanzwe ihemberwa imidari.
Janet Museveni na we yari imbere y’inyakira amashusho, ategereje kureba imyitwarire ya Cheptegei na Kiplimo, nk’abakinnyi bagiye mu mikino ya Olempike bahagarariye Uganda.
Ubwo Cheptegei yari amaze kwegukana umwanya wa mbere, Janet Museveni yagaragaye yazamuye amaboko hejuru, amukomera amashyi nk’uko abafana bari muri sitade babigenzaga.
Ibi byishimo yabigaragarije no ku rubuga rwa Twitter, aho yagize ati: “Byari bishimishije kureba ikipe ya Uganda ikora amateka. Ndashimira Imana kubera ukuntu Uganda yigaragaje muri Olempike, ndanashimira abatsinzi bacu muri Olempike.”




