Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) Dr.Tedros Adanom Ghebreyesus yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byafashe ingamba zo gukumira Covid-19 hakiri kare bigatanga umusaruro mwiza.
Mu kiganiro yatangiye i Geneve mu Busuwisi, Dr. Tedros yavuze ko n’ubwo mu bice bitandukanye by’iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera, hari ibihugu 6 bigaragaza kwihagararaho gukomeye mu guhangana n’iki cyorezo. Iibi bihugu ni Cambodia, New Zealand, Rwanda, Thailand, Vietnam n’ibirwa bya Karayibe .
OMS ivuga ko kwihagararaho kw’ibi bihugu gushingiye ku ngamba zikomeye byafashe zigamije kurinda abaturage babyo ubwandu no gushakira ibisubizo byihuse ikwirakwira ry’icyorezo muri rusange.
Mu ngingo zagendeweho u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo harimo no kuba rwarategetse gahunda ya “Guma mu Rugo” hakiri kare, gahunda zashyizweho zo gupima abantu benshi mu bice binyuranye by’igihugu n’imbaraga zashyizwemo n’inzego z’umutekano, harimo no gutanga ubutumwa binyuze mu ndege zitagira abapiloti (drones).
Mu bindi bihugu OMS ishima uburyo byitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo, harimo Canada, u Bushinwa, u Budage na Korea y’Epfo byashoboye kugabanya ubwandu bwari bumaze kuba bwinshi muri byo.
OMS kandi yagiriye inama Guverinoma z’ibihugu, ko atari byiza gufunga imipaka. Dr. Tedros yanavuze ko gahunda ya “Guma mu Rugo” ari nziza gusa asaba ibihugu ko byaba byiza igiye ifatwa mu gice gito cy’igihugu aho gufatwa mu gihugu hose.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu 1,879 banduye Covid-19, 975 barayikize naho 5 bamaze guhitanwa nayo.
Ku rwego rw’Isi abamaze kwandura iki cyorezo bagera kuri miliyoni 16.5 muri aba miliyoni 9.59 barakize na ho abarenga ibihumbi 654 kimaze kubahitana.


