OMS yashyizeho ingamba nshya mu kurwanya kwigunga n’agahinda gakabije

Mu gihe ikibazo cyo kwiheba, kwigunga n’agahinda gakabije bizengereje benshi mu batuye isi, OMS iratangaza ko irimo kuvugutira umuti abafite ibi bibazo aho yatangiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugabanya ubwiyongere bw’iki kibazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, rivuga ko iki kibazo gikomeje gukaza umurego bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu muryango, amikoro macye n’intambara hirya no hino ariko by’umwihariko kikaba cyarasembuwe n’icyorezo cya COVID19.

OMS igereranya ingaruka z’iki kibazo n’izo kuba umuntu yanywa amasegereti cumi n’atanu ku munsi ndetse zikakanaruta iz’umubyibuho ukabije nawo utoroheye abatuye isi nk’uko ikinyamakuru CNN cyabitangaje.

Iri tsinda icyakora ngo rigiye gukora ubukangurambaga no kwigisha isi yose ko kwigunga ari uburwayi bukurura ibyago byinshi bitandukanye.Mu bazaba barigize harimo abantu 11 barimo umuyobozi ushinzwe imihindagurikire y’ikirere mu Gihugu cya Vanuatu.

Rikazaba rikuriwe na Dr Vivek Murthy ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chido Mpemba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *