Raporo ya ONU ivuga ko igitero cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwica umujenerali mukuru wa Irani, Qaseem Soleimani, kitakurikije amategeko mpuzamahanga.
Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuhanga wa ONU mu bijyanye n’ubwicanyi budakurikije amategeko, Agnes Callamard, kivuga ko Amerika itari yatanze gihamya zigaragaza ko Gen. Soleimani yateguraga ubwicanyi bwari gutuma haba kiriya gitero, gusa ubunyamabanga bwa Amerika bwo bukavuga ko iyi raporo iri guha urwaho abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Donald Trump wafataga Gen. Soleiman nk’umuntu wa mbere ku Isi ukora iterabwoba, yamushinje ko mu gihe cy’imyaka 20, ingabo ze, Quds, zishe ndetse zigakomeretsa abasirikare n’abasivile b’Abanyamerika amagana.
Gen. Soleimani yiciwe hamwe n’abandi 9, ubwo bavaga ku kibuga cy’indege cya Baghdad baturutse muri Syria mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2020. Yarashwe ari kumwe n’abandi bayobozi b’udutsiko tw’aba Shia, batewe ibisasu bya misile na drone y’Abanyamerika.
Perezida Trump avuga ko yategetse icyo gitero agamije guhagarika intambara hagati ya Amerika na Irani. Yagize ati: “Soleimani yateguraga ibitero bikomeye ku bakozi
n’abasirikare ba Amerika, ariko twaramutanze turamuzimanganya”.
Nyuma y’iminsi itanu, Irani yateye ibisasu bya misile ku birindiro bibiri by’abasirikare ba Amerika muri Iraki. Nta musirikare wa Amerika wapfuye, ariko abarenga ijana bagiye bagira ibibazo nyuma y’iryo raswa.
Umuvugizi w’ubunyamabanga bwa Amerika, Morgan Ortagus, yasohoye itangazo avuga ko biteye agahinda kubona ONU ishyigikira iterabwoba nk’aho yashyigikiye abarirwanya. Yagize ati: “Ni ibintu biteye agahinda gusohora icyegeranyo gishinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirwanyeho, nyamara kikaba kivuganira Gen. Soleimani ku byaha yakoze mbere n’ibyo yateguraga gukora”.
Irani iheruka gusohora impapuro zita muri yombi Perezida Donald Trump hamwe n’abandi bantu 35 bashinjwa ubwicanyi n’iterabwoba bijyanye n’igitero cyahitanye Gen. Soleimani, gusa ONU ntacyo yabivuzeho.


