Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres yihanganishije u Rwanda n’umuryango w’umusirikare w’ingabo z’u Rwanda wiciwe muri Repubulika ya Centrafrica aho yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nibwo Ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Centrafurika zagabweho igitero n’abarwanyi b’inyeshyamba z’umutwe wa R3 zica umusirikare umwe wo mu ngabo z’u Rwanda, abandi babiri bo mu bindi bihugu barakomereka.
Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), Antonio Guterres yatanze nyuma y’urupfu rw’uyu musirikare utari watangazwa amazina, yanenze cyane izi nyeshyamba zagabye iki gitero kuko ibyo zakoze zinyuranyije n’amazerano y’amahoro ingabo za Minusca zagirangye n’Umuyobozi w’uyu mutwe wa R3, Abass Sadiki.
Antonio Guterres kandi mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yihanganishije umuryango w’uwaguye muri iki gitero n’u Rwanda muri rusange rwahombye umusirikare warwo.
Riragira riti : “Umunyamabanga Mukuru yihanganishije byimazeyo umuryango w’uwazize iki gitero n’abaturage b’u Rwanda. Arifuza kandi ko n’abakomerekeyemo (mu gitero) bakira vuba.”
Antonio Guterres yakomeje avuga ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza guha ubufasha Guverinoma ya Centrafrica mu kugarura umutekano umaze igihe utarangwa muri iki gihugu. Akomeza avuga ko ibyo izi nyeshyamaba zakoze biri mu bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu zishobora kuzakurikiranwaho.


