Operasiyo Kitona: Gen Kabarebe n’ingabo yari ayoboye bahase igitutu Perezida Kabila ahunga Kinshasa

Operasiyo Kitona yakozwe mu mwaka wa 1998 nyuma yaho urugamba rwo kubohoza Zaire ku ngoma ya Marechal Mobutu Sese Seko Koukou Nguendu wa Zabanga rwasozwaga, hakabaho ko ubutegetsi bushya bushyiraho ingamba zo kubaka igihugu cyari kimaze gufata izina rya Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Operasiyo yaje rero aho uwari wabaye Perezida wa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Bwana Laurent Kabila yahisemo gutandukira igihango cy’incuti z’urugamba agatangira guhohotera abamufashije urugamba yiyibagije ko muri bo harimo n’umugaba w’ingabo ze za Kongo-Kinshasa muri icyo gihe Gen James Kabarebe.

Byatangiye ari ku itariki ya 13 Nyakanga 1998 ubwo Laurent Desire Kabila yirukanaga Gen James Kabare ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo za Kongo-Kinshasa yari ayoboye zose uko zakabaye kuva aho icyo gihugu cyari kimaze kubohorwa guhera 1996-1997-19998!.

Bitangazwa ko muri icyo gihe Laurent Kabila yatangije ibikorwa byo kubiba amacakubiri mu basirikare ba Kongo yo kwanga abasirikare bagenzi babo, abari bibasiwe ngo ni abatekinisiye b’Abanyarwanda hamwe n’abandi bakomokaga mu miryango n’amoko avuga Ikinyarwanda b’abakongomani .

Guhera icyo gihe amakimbirane aba aratangiye ndetse bamwe kandi benshi tumaze kuvuga haruguru baricwa Kinshasa yose bajugunywa mu mugezi wa Kongo uhinduka umutuku !

Guhera ubwo kandi Laurent Desire Kabila yahise yanga urunuka abasirikare b’u Rwanda maze ashira impumu kugeza naho apanze kubirukana ku butaka bwa Kongo-Kinshasa.

Aba basirikare bapangiwe indege yo kubacyura ikabageza i Goma bakabona gucyurwa i Kigali. Ku wa 03 Kanama 1998 nibwo ba basirikare birukanwaga Kinshasa batangiye kwigarurira Goma n’inkengero zayo naho bukeye bwaho itsinda ry’abasirikare b’Abakomando kabuhariwe bo mu Ngabo z’u Rwanda bari bagejejwe i Goma ngo bambuke Rubavu banze gutaha nk’impehe.

Batekereje kuri bagenzi babo bari basigaye bari kwicirwa Kinshasa bajugunywa mu mugezi wa Kongo ibintu babonaga biteye ubwoba n’agahinda, bukeye bwaho baba bagurutse kare basubiza amaso iya Kinshasa!

Mu rukerera rwo kuwa 04 Kanama 1998 baba bigaruriye Ikigo n’ikibuga cy’indege bya gisirikare i Kitona. Ikibuga cya Kitona iki kandi kikaba cyari kinubatse mu kigo cya Gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere za Kongo-Kinshasa kuko cyari giherereye mu ntara ya Bas-Congo ahagana Amajyepfo ya Kinshasa ku bilometero bikabakaba 320 uvuye ku murwa mukuru wa Kinshasa.

Ni urugamba rurerure kandi rwari rukomeye, aka wa mugani ngo ijoro ribara uwariraye. Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’inkuru za Politiki David Marshal aradusangiza aya mateka y’uru rugamba.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Bwiza Tv, uru rugamba yaruvuye imuzingo aho rwakomeye rukanagera no muri Angola, ingabo z’u Rwanda zikigarurirayo ikibuga cy’indege ariko zinarwana n’izi ngabo za Angoza zizwiho kurwana umuhenerezo.

REBA VIDEO:

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *