Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki.

Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko.

Kuwa 6 Kanama 1945 igisasu kirimbuzi cyari cyatewe mu mujyi wa Hiroshima.
Tokyo yaje kohereza bucyeye bwaho Dr Yoshio Nishima , inzobere mu Bugenge warufite ubutumwa bwo kureba ibyangijwe agatanga raporo.

Dr Yoshio yatanze raporo igaragaza ko umujyi wa Hiroshima watewe igisasu kirimbuzi kitarabaho mu mateka y’isi. Ubwami bw’Ubuyapani nyuma yo kubona iyo raporo bwahise butangaza gukomeza intambara n’Abanyamerika.

Prerezida Truman yahise atangaza ko Ubuyapani niba budashyize intwaro hasi bwakwitegura gusenyuka bwose kugeza igihe buhagarikiye intambara. Ariko nta bimenyetso na bicye byagaragazaga ko Ubuyapani bwemeye kumanika amaboko. Kuwa 9 Kanama 1945 saa 3h47 zo mu rucyerera perezida Truman yatanze itegeko ryo kurimbura umujyi wa Nakasaki.

Indege ya B29 yari iyobowe na Major Charles Sweeney ikaba yari itwaye Fat Man ikindi gisasu kirimbuzi cyagombaga kuraswa ku mujyi wa Nakasaki.Indege za B29, zagiye ari ebyiri ziherekejwe n’indi kabuhariwe. Umujyi bari bahisemo mbere ni Kakula indege yari kurasa Kakula, yaje kugira ikibazo cya tekinike bituma isubira inyuma. Gukuraho igisasu kirimbuzi bagishyira kuyindi ndege byashoboraga guteza impanuka yo kuba igisasu cyasandara.

Umugambi wo kurasa Kakula warakomeje ariko uyu mujyi uraswaho ibisasu bisanzwe mu rwego rwo kuyobya uburari. Indege zikoreye ibisasu kirimbuzi Fat Man zakomereje i Nakasaki aho zateganyaga ko nizisanga ikirere kijimye cyane zikomereza Okinawa.

Ubwo indege z’ubutasi zari zoherejwe mbere za B29 zageraga hejuru ya Nakasaki impanda mpuruza zaratabaje biratinda. Gusa zaje guceceka zimaze kubona ko ari indege gusa z’ubutasi. Saa 11h01 indege B29 Bookscar yari yikoreye Fat Man bomb Plutonium ipima kilotons 21 za TNT ndetse ipima uburemere bw’ibiro 5 yajugunye igisasu hafi y’uruganda rw’intwaro mu majyaruguru y’umujyi ndetse bigera no ku ruganda rwa Mitsubishi mu majyepfo. Iki gisasu kirimbuzi cyageze ku murambararo wa Km 3 iri turika rihambaye ryaturikanye imbaraga zingana na Kilotone 21 za TNT ni ukuvuga intambi zirimbura umusozi zingana na 2000.
Igisasu The Fat man cyakongeje umujyi wose kubera ubushyuhe bwa dogere serisiyusi amamiriyoni.

Igisasu kikimara kugwa hasi cyahise gihitana abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 75. Ibihumbi by’abantu bakomerekejwe n’ubumara bwa radiyasiyo nyuma y’amezi yakurikiyeho.Abarenga 200 barokotse iki gitero bwa kabiri nyuma yuko bari bahunze umujyi wa Hiroshima wari umaze guterwa mbere ho iminsi 3.Tsutomu Yamaguchi ari mu barokotse iki gitero cya kirimbuzi bwa kabiri mbere yuko yaravuye i Hiroshima. Yatabarutse mu 2010 yishwe na kanseri y’igifu.

Minisitiri w’ububanye n’amahanga wa leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete Morotov, yari yamenyesheje mbere yuko Nakasaki irimburwa ko bahagaritse amasezerano n’Ubuyapani yo kutarwana,nuko ingabo z’Abasoviyete ziba zigaruriye ibice bya Mancukuo ubwami bw’Ubuyapani bwagenzuraga muri Koreya. Ibi Abasoviyete babikoze mu rwego rwo gutanguranwa ngo Amerika itigarurira Koreya yose.

Ikipe irimo abanyaporitike n’abasirikare, bahangamiye imbere y’umwami w’abami w’Abayapani bitewe nuko bamwe bumvaga bakomeza intambara, abandi bashyigikiye kumanika amaboko.Iyi nama yumvaga yahangana n’Abasoviyete ariko iza guhitamo amahoro nyuma yo kumva ko i Nakasaki harimbutse.

Inama yifuzaga ko bamanika amaboko ariko igihe Ubuyapani butakwigarurirwa n’ababurwanyaga ndetse ntibakurikiranywe ku byaha by’intambara.Umwami w’Abami Hiro Hito afatanyije na Minisitiri w’intebe Togo, yahise yemeza guhagarika intambara. Yatangaje icyo bise “Sepuko” ko ingabo zishyize intwaro hasi kuwa 10 Kanama 1945.
Yahise yiyahura ndetse asaba imbabazi Abayapani.

Ubuyapani mu buryo bw’amategeko bwishyize mu maboko ya Amerika kuwa 15 Nyakanga 1945 mu gihe amasezerano ya nyuma yashyizweho umukono kuwa 2 Nzeri 1945 ku mato y’abanyamerika USS Mazuri ku nyengero za Tokyo.

Mu 1959 ,Genenal Paul Tibetsi warekuye igisasu kabutindi kuri Nakasaki yahuye na Kapiteni Mitsuo Fuchida maze abwira Mitsuo ati ibintu mwadukoreye Peal harbor byari bibi cyane. Kapiteni yasubije General ati “ Ibyo mwadukoreye Hiroshima mwagize neza kuko abaturage bose bari barahinduye umwami ikigirwamana.” Abaturage bose bari barahisemo kurwanirira umwami.

Ibisasu kirimbuzi bya Nakasaki na Hiroshima nibyo byarangije intambara ya kabiri y’isi mu bice byose Ubuyapani bwari bwarigaruriye muri Pasifika. Perezida Truman yatangaje ko ari bwo bwa mbere yafashe icyemezo cyibi mu buzima kidahuye n’imyizerere ye ubwo yatangaga itegeko ryo kurimbura Hiroshima na Nakasaki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *