Ukraine iri mu nzira “idasubira inyuma” yo kuba umunyamuryango nk’uko byatangarijwe mu Nama y’uyu muryango.
Abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye i Washington, mu itangazo ryabo bavuze ko “ejo hazaza ha Ukraine ari muri OTAN.” Bati: “Tuzakomeza kubishyigikira kugera yinjiye muri OTAN.” Jens Stoltenberg ni umunyamabanga mukuru wa OTAN.
“Mu gihe Ukraine ikomeje kubaka amavugurura yagutse, natwe dukomeje gutera inkunga inzira idasubira inyuma yayo yo kwinjira muri OTAN. Ni ubutumwa bukomeye bw’abanyamuryango bose ko dushaka koko ko Ukraine yinjiramo kandi ko turimo dukorana na Ukraine kugirango bibe.”
Abagize OTAN bashimye amavugurura Ukraine yatangiye mu nzego za demokarasi, ubukungu n’umutekano. Biganisha ku bisabwa kugirango igihugu cyemerwe muri OTAN nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Ukraine ibaye umunyamuryango, byaba bivuze ko abandi banyamaryango bayirwanirira. Ni yo mpamvu Stoltenberg yashimangiye ko itazinjiramo igihe intambara u Brusiya bwayigabyeho itararangira kuko ngo “idashaka kurwana n’u Burusiya, cyangwa kugaragara nk’ibuteye icyugazi.”