Perezida Paul Kagame biravugwa ko aheruka kwamaganira kure gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo kugira Umubiligi, Bernard Quintin intumwa yawo mu karere k’ibiyaga bigari.
Africa Intelligence ivuga ko Umukuru w’Igihugu mbere yo kwanga Quintin EU yifuza ko ayibera intumwa yari yabanje gusabwa umusanzu mu kumuhitamo.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ari we wari wasabye Perezida Kagame uyu musanzu, ubwo bagiranaga ikiganiro kuri telefoni cyabaye muri Mata uyu mwaka.
Ni ikiganiro cyabaye mbere y’iminsi mike ngo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agirire uruzinduko rw’akazi i Paris, aho yahuriye akanaganira na Perezida Macron.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bishyigikiye ko Bernard Quintin yagirwa intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu karere k’ibiyaga bigari; igitekerezo buhuriyeho n’ibihugu by’i Burayi nk’Ubuholandi.
Uyu mugabo byitezwe ko mu gihe yaba yemejwe azagira icyicaro i Kinshasa, uriya mwanya awuhataniye na Pekka Haavisto wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finland.
Amakuru avuga ko Perezida Kagame ubwo yaganiraga na Macron, yamugaragarije ko adakozwa ibyo kuba Bernard Quintin yagirwa intumwa yihariye ya EU mu karere k’ibiyaga bigari.
Umukuru w’Igihugu yanze gushyigikira ko uyu mugabo witabiriye Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali agirwa intumwa ya EU, mu gihe umwuka umaze igihe utifashe neza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
U Bubiligi bumaze igihe bwarahisemo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu birego imaze igihe ishyira ku Rwanda by’uko rufasha umutwe wa M23, n’iby’uko rufite ingabo ku butaka bwayo.
U Bubiligi kandi bumaze igihe bwaranze kwakira Vincent Karega u Rwanda rwari rwaragennye kuruhagararira i Bruxelles, ibyatumye rufata icyemezo cyo kutagira undi Ambasaderi rutanga.
Amakuru kuri ubu avuga ko ibihugu by’i Burayi biri kotsa igitutu Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bimusaba kugira Bernard Quintin intumwa y’uriya muryango mu karere k’ibiyaga bigari mbere y’uko uriya munya-Espagne arangiza manda ye.


