Kuri uyu wa Kabiri, ikigo cya Pakistan gishinzwe kurwanya ruswa cyataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Imran Khan, ku Rukiko Rwisumbuye rwa Islamabad, mu gikorwa gishobora gushoza imvururu nshya mu gihugu mu gihe ishyaka rye ryasabye ko haba imyigaragambyo mu gihugu cyose .
Amashusho y’ifatwa rye yerekana abashinzwe umutekano benshi bambaye ibikoresho byo kugenzura imvururu bakikije Khan maze bamwinjiza mu modoka yirabura.
Abamushyigikiye benshi bafunze imihanda mu mujyi Khan yavukiyemo wa Lahore, aho abapolisi bakomeje kuba maso.
Abavuganye na Reuters, dukesha iyi nkuru, bavuga ko abigaragambyaga kandi bafunze umuhanda munini wo mu mujyi wa Karachi uri ku cyambu.
Ishyaka rya Khan ryitwa Pakistan Tehreek-e-Insaf (PTI) ryahamagariye abamushyigikiye “gufunga Pakistan yose”.
PTI yanditse ku rubuga rwa Twitter iti: “Ni igihe cyanyu, baturage ba Pakistan. Khan yahoze abarwanaho, igihe kirageze ngo tumurwaneho.”
Khan, ufite imyaka 70, umukinnyi wa Cricket w’icyamamare wahindutse umunyapolitiki, nta kimenyetso yagaragaje cyo gucisha macye kuva yirukanwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe umwaka ushize, ndetse na nyuma yo gukomerekera mu gitero cyagabwe ku modoka zari ziri kumwe nawe ubwo yari ayoboye imyigaragambyo yerekeza Islamabad ahamagarira gusesa amatora rusange.
Ifatwa rye rije mu gihe Abanyapakisitani basanzwe bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubukungu cyifashe nabi mu myaka ibarirwa muri za mirongo, hamwe no gut agaciro gukabije kw’ifaranga.


