Pakistan irifuza kongera ubuhahirane bwayo na Afurika iciye ku Rwanda

Perezida w’ihuriro ry’ubucuruzi hagati ya Pakistan na Afurika (Pak- Africa Business Forum ), Omar Shahid Butt muri iki cyumweru dusoza yavuze ko u Rwanda rwaba irembo rya Pakistan ryinjira muri Afurika.

Omar Shahid Butt wavuganaga n’abacuruzi mu rwego rwo guha icyubahiro uwahawe inshingano zo guhagararira Pakisitani mu Rwanda, Naeem Khan, yagize ati: “Kongera ubucuruzi na Afurika bishobora gufungurira umugabane wose ibyoherezwa mu mahanga bya Pakistan.”

Mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga bitabiriye ibyo birori harimo abahagarariye urwego rw’amafarumasi, urwego rw’inganda z’imyenda, urwego rw’Ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’abahagarariye urwego rw’inganda zikora intsinga z’amashanyarazi. Hafashwe ingamba zuzuye zo kongera ibicuruzwa Pakistan yohereza mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, na Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Pakistan Observer ikomeza ivuga.

Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda, Naeem Khan, yashimye ko u Rwanda rufite umutekano n’amahoro ku bashoramari anashishikariza abacuruzi bo muri Pakistan kubyaza umusaruro ubushobozi bw’isoko ry’u Rwanda. Yahamagariye kandi Omar Butt n’abandi bagize ihuriro kuzasura u Rwanda bakibonera ukuntu ari ahantu habereye ubucuruzi.

Mu ijambo rye muri ibi birori, Omar Shahid Butt yavuze ko Look Africa ari gahunda nziza yo kongera umubano w’ubucuruzi hagati ya Pakistan na Afurika, ariko ko iyi gahunda ya guverinoma ikeneye inkunga y’abikorera, kandi agaragaza ko yiyemeje gushyigikira guverinoma muri iki kibazo mu nyungu z’igihugu.

Yavuze ko Afurika ari akarere gakungahaye ku mutungo kamere kandi Afurika ifite ubutunzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikoresho fatizo Pakistan ishobora gutumiza kandi bishobora kugirira akamaro inganda za Pakistan kandi mu gukoresha ibi bikoresho fatizo, Pakistan ishobora gukora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ikabyohereza muri Afurika.

Perezida wa Pak- Africa Business Forum yavuze ko Pakistan isanzwe itumiza icyayi kinshi mu Rwanda, kandi ko kubera ko urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho rw’u Rwanda narwo rusanzwe rukora cyane, ibihugu byombi bishobora gufatanya muri uru rwego kugira ngo bigere ku ntego rusange.

Naeem khan ubwo yaganiraga n’abari aho yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi mu ishoramari nko mu bijyanye no gukora imyenda n’imiti ashobora kubyazwa umusaruro.

Yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba ihuriro ry’ibicuruzwa Pakistan yohereza mu mahanga kandi Pakistan ishobora kohereza ibicuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika bivuye mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *