Ibiro bya Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, byasabe ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibitero byayo mu ntara ya Gaza Strip.
Ibi byavuzwe n’Umuvugizi wa Abbas, Nabil Abu Rudeineh, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023.
Nabil yatangaje ko intambara ya Israel na Hamas ishobora kuzakwira mu karere kose, mu gihe itagarara. Ati: “Ibyago bihari ntibizagera kuri Palestine gusa, ahubwo ni ku karere kose.”
Uyu Muvugizi, ashingiye ku murongo wa Abbas, yasobanuriye umunyamakuru ko mu gihe Israel izaba ikomeje kugaba ibitero muri Gaza, ubutegetsi bwa Palestine butazemera ko abaturage bakurwa ku butaka bwayo kuko ngo “ni umurongo utukura”.
Kuri Nabil, ubutegetsi bwa Joe Biden « bukwiye gushyira igitutu kuri Israel”, igahagarika iyi ntambara kandi ngo byaba n’umwanya mwiza wo gushakira ibisubizo ibibazo bimaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.
Yabajijwe niba hari icyo Abbas yavuganye na Biden kuva imirwano ya Israel na Hamas yatangira, asubiza ko bitigeze bibaho, ariko ko n’ubwo byabaho, habaho kuganira kuri Gaza, West Bank na Yerusalemu y’Iburasirazuba; ibice bishyamiranyije impande zombi.
Nabil yasobanuye kandi ko Hamas ibihugu nka USA na Israel bifata nk’umutwe w’iterabwoba atari umutwe uharanira kubohora ibice bya Palestine, ahubwo ko ishyaka PLO riyobowe na Abbas ari ryo rihagarariye igihugu cyabo.
Yabajijwe niba ubutegetsi bwa Palestine bwarashoboraga kwamagana igitero cya Hamas kuri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, asobanura ko icyo bwakoze ari ukwamagana ubwicanyi bwakorewe abasivili, ku mpande zombi.


