Umuryango PAM ushinzwe ibiribwa watangaje ko wahagaritse ibikorwa byo kujyana imfashanyo mu nkambi zicumbikiye Abanyekongo bahunze umutekano muke ziri hafi y’umujyi wa Goma bitewe n’imirwano iri kuhabera ihuza umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro rya Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Iyi mirwano iri kubera mu bice birimo gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, hafi y’inkambi ya Kanyaruchinya na Munigi zahungiyemo abaturutse muri Rutshuru na Masisi. Abahazi baravuga ko ari mu bilometero bibarirwa muri 20 ujya muri Goma.
Uyu muryango ufashe iki cyemezo nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa 24 Ukwakira urubyiruko rutwikiye mu gace ka Oicha, teritwari ya Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru amakamyo yawo yari ajyaniye impunzi ibiribwa.
Intandaro yo gutwika aya makamyo, nk’uko byasobanuwe na Radio Okapi, ngo ni uko Polisi ya RDC yangiye uru rubyiruko gutwara ku bitaro imirambo y’abaturage 26 bari baraye bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.


