Mu gihe Noheri yegereje, Papa Francis yandikiye abakuru b’ibihugu ibaruwa ibasaba kubabarira imfungwa “babona ko zikwiriye kugirirwa akamaro n’icyemezo nk’iki kugirango iki gihe cyaranzwe n’akarengane n’amakimbirane, gifungurire amarembo ubuntu buva kuri Nyagasani “.
Ubusabe nk’ubu bwigeze gutangwa mu 2000 na Papa Yohani Paulo II, no mu 2002. Papa Francis kandi yari yarasabiye imbabazi nk’izi imfungwa mu 2016.
Mu ibaruwa yandikiwe Abakuru b’ibihugu mu gihe Noheri yegereje, Papa yabahamagariye “ikimenyetso cy’imbabazi” ku “bavandimwe na bashiki bacu bambuwe umudendezo babona ko bakwiriye kungukirwa n’icyo cyemezo”, ku buryo “iki gihe cyaranzwe n’amakimbirane, akarengane n’amakimbirane byugurura ubuntu buturuka kuri Nyagasani ”, ibi ni ibiri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe itangazamakuru i Vatican, Matteo Bruni.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Vatican News ikomeza ivuga, mu Gushyingo 2016, Papa yasabye za guverinoma kurangwa n’imbabazi. Yabisabye mu gusoza isengesho rya Angelus, nyuma yo kwizihiza misa muri basilika ya Mutagatifu Petero mu rwego rw’umwaka mutagatifu w’Impuhwe.
Papa yari afite ibyifuzo bibiri. Yizeraga ko imivugururire y’imibereho mu magereza ku Isi “kugira ngo agaciro k’ikiremwamuntu ku mfungwa kubahirizwe byimazeyo” kandi yasangaga ari ngombwa ko inzego z’ubutabera zitaberaho guhana gusa, ahubwo zikwiye no gutanga icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe. Kuri Papa, ngo “ibyiringiro bifungiwe muri kasho, nta hazaza sosiyete yaba ifite”.


