Karidinali Raymond Burke, umwe mu bunganizi ba Papa Francis ni we wabimburiye abakorana na we mu kunenga igitekerezo aherutse gutanga agaragaza ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira busesuye bwo gushinga umuryango.
Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo mu bitangazamakuru byo ku Isi hatambutse filimi mbarankuru igaragaza Papa Fransis I avuga ko ashyigikiye ko ababana bahuje ibitsinna bakwakirwa mu muryango kuko ngo nabo bafite uburenganzira busesuye bwo kubaho nk’abandi.
Ku bwa Karidanal Burke ngo kuba ijambo nka ririya ryavuzwe n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, abifata nko guteshuka ku nshingano no kurenga ku mahame Isi igenderaho kuva mu myaka yo hambere.
Kardinali Burke yavuze ko ubusanzwe Kiliziya Gatolia ifite inshingano zo kwigisha Isi umuco ukwiriye. Mu gihe we asanga ibyo Papa yatangaje byafatwa nk’igitekerezo cye bwite aho kwitirirwa Kiliziya Gatolika ku isi nkuko bamwe babifashe.
Mu Ijambo rya Papa Francis avuga ku batinganyi yagize ati: “Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango. Nta n’umwe ukwiye gutabwa cyangwa ngo agirirwe nabi kubera uko aremwe. Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana gutyo bakaba bashyigikiwe n’amategeko”.
Mu mategeko ya Kiliziya Gatolika ashimangira ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ikizira. Aya magambo yatangajwe na Papa akaba akomeje gutera impaka nyinshi, nyamara abaryamana bahuje ibitsina bo bakomeje kumushimira ku bw’umusanzu ukomeye yabahaye wo kumvikanisha ijwi ryabo.


