img_20241127_122359__1000_x_600_pixel_-8b04c

Papa Francis yemeje ko uwari umuyobozi wa Gasutamo ya Goma agirwa Umuhire

Nkuko byatangajwe na Vatican news,Papa Francis yatanze uruhushya rwo gushyirwa mu rwego rw’Abahire Floribert Bwana Chui ,umusore wishwe akire muto ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Uwo Murayiki azaba abaye Umunyekongo wa Kane ubaye Umuhire .

Floribert Bwana Chui, wari komiseri mukuru kuri gasutamo ku mupaka wa Goma, yishwe ku itariki ya 8 Kamena mu mwaka wa 2007 ,afite imyaka 25 y’amavuko.

Uwo Munyekongo wize ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza, witaga no ku bana bo mu muhanda, yari mu muryango wa Sant’Egidio ubarizwa mu miryango y’Agasiyo Gatolika muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Inkuru ya Vatican News, ivuga ko Floribert Bwana Chui yishwe nyuma yo kwanga kurya ruswa kugira ngo yemerere abashakaga kwinjiza ku isoko rya Congo ibiribwa bitujuje ubuziranenge aho ukwemera guhabwa ruswa ngo byinjizwe i Goma yahisemo kubimena ahita yicwa .

Mgr Faustin Ngabu mu buhamya bwe yagize ati: “Ni umuntu washoboye kugumana ubwisanzure bwe mu bihe bigoye cyane. Ibyo yaciyemo ni ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera kwe kwa gikristu.”

Bwana Chui yari yatangiye akazi akorera mu murwa mukuru Kinshasa mu kigo cy’igihugu gishinzwe gasutamo (Office Congolais de Contr?le, OCC), nyuma yaho yimurirwa i Goma kuba umukuru w’ishami ry’icyo kigo ryaho.

Abanye-Congo batatu basanzwe baragizwe abahire.

Uwa Mbere wagizwe umuhire ni Padiri Albert Joubert, Umufaransa wari ufite ubwenegihugu bwa Congo, wagizwe umuhire na Karidinali Fridolin Ambongo ku itariki ya 18 Kanama (8) uyu mwaka, wari uhagarariye Papa Francis muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Umubikira Marie-Clementine Anuarite Nengapeta, wari mu babikira b’Umuryango Mutagatifu, yagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka wa 1985 – itariki abo muri Kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi mukuru w’Asomusiyo (L’Assomption) ufatwa nk’uw’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Uwa Gatatu washyizwe mu bahire ni Umurayiki witwa Isidore Bakanja, uwo mugabo wabumbaga amatafari wahoze afasha abafundi b’abakoloni b’Ababiligi, wagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 24 Mata mu mwaka wa 1994.

Floribert Bwana Chui yavukiye i Goma Tariki ya 13 Kamena 1981 yicwa mu ijoro rya Tariki ya 7 Nyakanga 2007.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *