Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, yemereye abapadiri kuzajya baha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Papa Francis yabyemeje biciye mu nyandiko Vatican yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023.
Iyi nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali Vàctor Manuel Fernà¡ndez, ivuga ko icyemezo cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko “Imana iha ikaze bose”.
Iyi nyandiko cyakora ivuga mu bihe bimwe, abapadiri bakwiye kwemererwa guha umugisha abatinganyi n’ababana “mu buryo budasanzwe”, gusa umugisha ukaba udakwiye kuba mu migenzo isanzwe ya Kiliziya cyangwa ngo ibe ifite aho ihuriye no gushyingiranwa cyangwa ubukwe.
Ivuga kandi ko abapadiri bagomba gufata icyemezo hashingiwe kuri buri bantu ku giti cyabo, by’umwihariko ababana mu buryo bugifatwa nk’icyaha.
Kardinali Fernà¡ndez yavuze ko iri tangazo rishya rikomeza “gushikama ku nyigisho gakondo ya Kiliziya ijyanye no gushakana”, yungamo ko icyemezo cyafashwe kijyana n'”icyerekezo cy’ubushumba” cya Papa cyo “kwagura” Kiliziya kugira ngo igere ku bantu benshi.
Yavuze kandi ko abahabwa umugisha badakwiye gusabwa ko mbere bari bafite imyifatire itunganye.
Muri Kiliziya Gatolika, umugisha ni isengesho cyangwa ukwinginga, ubusanzwe bikorwa n’uwihayimana asaba Imana kugirira neza umuntu cyangwa abantu barimo guhabwa umugisha.
Kardinali Fernà¡ndez yashimangiye ko aha hantu hashya Kiliziya ihagaze hadaha ishingiro ukuntu abatinganyi babonwa mu maso ya Kiliziya Gatolika.
Papa yemeye ko ababana bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha, mu gihe muri 2021 yari yara vuze ko abapadiri badashobora guha umugisha ababana nk’abatinganyi, kuko Imana idashobora “guha umugisha icyaha”.
Vatican cyakora ivuga ko kuba yafashe kiriya cyemezo bidakuraho aho Kiliziya ihagaze ku batinganyi.


