Ku nshuro ya 31, Isi yose yongeye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi aho umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yasabye abantu bose kwita ku barwayi mu nsanganyamatsiko igira iti “Umwiteho.”
Yagize ati: “Impamvu nyamukuru yo kwita ku barwayi ni uko indwara ibashyira mu gice cy’abarushye n’abaremerewe, ba bandi Yezu yitayeho kandi ashyizeho umutima. Yezu ni we rumuri rubamurikira mu bihe bikomeye by’uburwayi, kandi ni we ubahumuriza akanabizeza kubakiza. Kristu wababaye, agapfa kandi akazuka akomeza kutubohora ku ngoyi y’ikibi akaduhumuriza mu byago abigiranye urukundo n’impuhwe.
Birumvikana ko mu burwayi bwabo bakeneye ahantu baruhukira. Kiliziya irifuza kurushaho kubabera icumbi, nka rya rindi ry’umusamaritani w’umunyampuhwe (reba Luka 10,34). Ni muri icyo gikorwa cyo gukomeza abavandimwe barwaye, dusangamo urwego rw’abakozi bita ku buzima barimo abaganga, abaforomo, abayobozi b’inzego z’ubuzima, ababunganira mu buvuzi n’abakorerabushake.
Mu bushobozi bwabo n’ibikorwa bya buri munsi, bafasha abarwayi mbere y’Imana, gusuzumwa, bagahabwa imiti bagakira kuko igihe cyose baganwe n’abarwayi, barasuzumwa, bagahabwa imiti, ndetse bagakora n’ubushakashatsi, bityo bagomba mbere na mbere kumenya ko babikorera umuntu aho kumurutisha uburwayi bwe! Bityo rero, icyo ari cyo cyose umurwayi akorerwa kigomba kurangwa iteka no kubahiriza agaciro n’ubuzima bwa muntu.
Ni muri urwo rwego abaganga n’abandi bakorana badakwiye na rimwe guha urwaho ibikorwa biganisha ku guhuhura abarwayi (Etanasie), ku kubafasha kwiyahura cyangwa kwiheba kabone n’iyo byaba bigaragara ko indwara barwaye idashobora gukira.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent yasabye abita ku barwayi ko aho ubushobozi bwabo bwaba bugeze bagomba kwibuka inkomoko ya muntu. Yagize ati: “Aho ubushobozi bwanyu bugarukira cyangwa aho ubumenyi mu by’ubuvuzi butarenga ku ndwara zimwe na zimwe zikomeye z’inzaduka kandi zigoye gusuzuma, mugomba kwibuka inkomoko ya muntu kugira ngo mubashe kumva neza akamaro k’umwuga wanyu cyane ko ubuzima ari ndakorwaho, ni ubw’Imana yonyine. Bityo rero kirazira kubuvogera ndetse nta n’ugomba kubugenga uko yishakiye.”
Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bikuru bya Ruhengeri yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukwereka abarwayi ko n’ubwo bari mu bitaro hari ababari hafi ndetse babifuriza gukira vuba. Ati: “Kwizihiza uyu munsi ntihazirikanwa gusa abarwayi bari muri ibi bitaro ahubwo ko hanazirikanwa n’abandi bari hirya no hino ku Isi, mu ngo zabo ari nayo mpamvu witwa umunsi mpuzamahanga w’abarwayi.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko mu kwizihiza uyu munsi bituma herekanwa ko umurwayi adakeneye imiti gusa. Yagize ati: “Mu kwizihiza uyu munsi kandi, twe nk’abakozi b’ibitaro tuboneraho umwanya wo kwereka umurwayi ko adakeneye ubuvuzi gusa, ahubwo ko anakeneye kwerekwa urukundo n’impuhwe, kwihanganishwa kugira ngo abashe kumva ko atari wenyine.”
Dr Muhire yasoje asaba abaganga muri rusange kwita ku muhamagaro wabo kuko arizo nshingano zabo ndetse asaba n’abarwayi kumva inshingano zabo ndetse n’abakozi bakarushaho kubahiriza uburenganzira bw’abarwayi. Ati: “None twizihiza uyu munsi rero, turasaba abarwayi baba abo dufite ndetse n’abatari hano kumva inshingano zabo ndetse n’abakozi bakarushaho kubahiriza uburenganzira bw’abarwayi no kubereka umutima w’urukundo byiyongera ku kwitanga kutizigama bagira.”
Uwari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi ni umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Karake Ferdinand. Yatangiye yihanganisha abarwayi ndetse anashimira abagira uruhare ku kwita ku barwayi.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi, turashimira abaganga, abakozi batandukanye, abanyamadini n’amatorero bagira uruhare mu kwita ku barwayi by’umwihariko abaganga kubwo kwihangana bagira babasuzuma, bakabandikira imiti bakabavura, bagakira. Baganga bacu turabasaba ko ibitagenda neza, byakosorwa noneho umuhamagaro wanyu w’urukundo n’impuhwe bigakomeza kubaranga mugakomeza gufatanya n’Imana kubungabunga Ubuzima bw’abantu.”
Mu gusoza, yasabye n’abaturage kujya bivuza batararemba kandi bakagira n’ubwisungane mu kwivuza. Yagize ati: “Turasaba abaturage kujya mwivuza hakiri kare kugira ngo mutarembera mu ngo zanyu bikabagiraho izindi ngaruka. Ikindi ni uko buri wese agomba kugira ubwisungane mu kwivuza kuko bituma mwivuza bitabahenze ndetse mu kirinda ibyabatera indwara mugira isuku aho muri hose, mu byo murya cyangwa munywa, mwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko byose byica ubuzima, bigakurura indwara zitandukanye.”
Uwavuze mu izina ry’abarwayi, Dushimirimana Protogène yavuze ko bashimira abaganga, abarwaza n’abandi bagira uruhare mu burwayi bwabo. Yagize ati: “Turashimira abatwitaho bose by’umwihariko abaganga, abarwaza, abadusura bose kuko nkanjye nageze muri ibi bitaro ku wa 07 Nyakanga 2022 ariko iyo tubonye uburyo abaganga batwitaho, abadusuye bakaduhumuriza, twumva twishimye bikatwongerera imbaraga zo kutiheba. Gusa sinasoza ntabwiye n’abarwayi bagenzi banjye ko nyuma y’abaganga, Imana irakora, ari na yo mpamvu tubashimira umutima w’urukundo n’impuhwe bagira.”
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, mu bitaro bikuru bya Ruhengeri habaye ibikorwa byo kugaburira abarwayi n’abarwaza, gutanga imyambaro, ubwisungane mu kwivuza, imiti n’ibindi bikoresho nkenerwa ku babirwariyemo batagira kirwaza n’abatishoboye.





