POPE LEO XIV 'REGINA COELI' MAY 11, 2025

Papa Leon XIV agiye gusura ibihugu 4 muri Afurika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leon XIV arateganya gusura ibihugu bine bya Afurika hagati y’itariki 13 na 23 Mata 2026 nk’uko byatangajwe na Vatican kuri uyu wa Gatatu ushize.

Ni rwo ruzinduko rwe rwa mbere hakurya y’inyanja agiye gukora muri uyu mwaka, ku mugabane aho Kiliziya Gatolika ikura kurusha ahandi hose ku Isi.

Muri urwo ruzinduko, azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun kandi byitezwe ko imbaga y’abantu benshi izajya kumureba aho azajya agera.

Papa Leon azaganira n’abaturage n’abategetsi ku iterambere, amahoro, n’umuhate mu biganiro hagati y’Abagatolika n’Abasilamu.

Umunyamerika Robert Francis Prevost wahawe izina rya Leo XIV, yatowe muri Gicurasi 2025 asimbura Francis ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyari 1.4 ku Isi.

Kugeza ubu amaze gukora urugendo rumwe rwa kure yakoreye mu bihugu bya Liban na Turkiya, mu Gushyibgo no mu Kuboza 2025.

Papa waherukaga muri Afurika ni Francis wasuye Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *