intare-3

Pariki y’Akagera: Intare 5 zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza ubwiyongere bw’izi nyamaswa.

Ibi byamenyekanye binyuze ku butumwa pariki yashyize ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda rusange yo gucunga umubare w’intare kugira ngo zidahindura uburinganire bw’ibinyabuzima.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2026 kandi, hashyizwe utwuma twa GPS ku ntare eshatu n’inzovu imwe, mu gihe inkura 17 z’umweru n’inkura umunani z’umukara zashyizwemo utwuma twa VHF mu mahembe, bifasha abashinzwe kubungabunga pariki gukurikirana umutekano n’imigendere yazo.

Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa pariki mu kiganiro cyahawe IGIHE, intare ziba mu gace gafunze ku buryo zidashobora kwimukira ahandi hanze y’imbibi za pariki. By’umwihariko, igishanga kiri ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania gifasha kurushaho kubuza inyamaswa gukwira mu bindi bice.

Iyo umubare w’intare wiyongereye cyane muri pariki zifunze, bigira ingaruka ku nyamaswa ziribwa kuko zigabanuka, bikaba byanahindura imiterere y’ibimera ndetse bikongera ibyago by’amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.

Pariki y’Akagera ivuga ko intego atari uguhagarika kororoka kw’intare burundu, ahubwo ari ukugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bwazo mu buryo bugenzuwe n’abaganga b’amatungo babifitiye ubumenyi, kugira ngo intera iri hagati y’imbyaro yiyongere.

Kugeza ubu, intare zibarizwa muri pariki zimaze kugera kuri 70. Mu 2015, Guverinoma y’u Rwanda yazanye intare zirindwi (zirimo eshanu z’ingore) mu rwego rwo kongera kugarura ubu bwoko bw’inyamaswa muri Pariki y’Akagera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *