Paris: Hategekimana Philippe yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buburana na Hategekimana Philippe alias Biguma ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwamusabiye igifungo cya burundu.

Urubanza rwa Hategekimana wari komanda wungirije wa jandarumori muri Nyanza mu 1994 ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2023, ubushinjacyaha bwahariwe umwanya, bagaragaza ibimenyetso bishinja Hategekimana n’ibimunyomoza, baboneraho gusaba urukiko kumuhamya ibyaha no kumukatira igifungo cya burundu.

Uyu muburanyi mu iburanisha ryabanje, yavuze ko mu gihe ashinjwa gutegeka ko Abatutsi b’i Nyanza bicwa “tariki 9 Mata no muri Gicurasi 1994” atabaga i Nyanza, ngo ahubwo yari yarimuriwe i Kigali. Aravuga ko nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Hategekimana kandi yavuze ko atari we Biguma, yongeraho ko atazongera kuvugira mu rukiko, ati: “Ibyo nagombaga kuvuga byose nabibwiye umucamanza ushinzwe iperereza. Hagati aho ariko, abunganizi banjye barahari kugira ngo bampagararire, bavuge mu izina ryanjye. Igihe cyose bavuga, ni njyewe uba uvuga.”

Abanyamategeko bunganira imiryango y’abiciwe i Nyanza muri jenoside n’abahohotewe icyo gihe, Me Richard Gisagara na Me André Martin Karongozi, batangarije itangazamakuru ko igihano ubushinjacyaha bwasabiye Hategekimana gikwiye. Karongozi ati: “Twabitekerezaga, twumvaga…ntabwo bari gusaba munsi y’imyaka 25.”

Kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Hategekimana n’abunganizi be barahabwa umwanya, basubize ku byavuzwe n’ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha ejo hashize. Biteganyijwe ko aranageza ku rukiko icyifuzo cye.

Uru rubanza rwatangiye tariki ya 10 Gicurasi. Umwanzuro warwo uzasomwa ku ya 30 Kamena 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *