B9729071010Z.1_20211121181115_000+GFFJCMHJ2.2-0

Paris: Muhayimana wari warakatiwe imyaka 14 y’igifungo yasabiwe 15 mu bujurire

Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Claude Muhayimana, ufite imyaka 65, ari kuburana mu bujurire mu rukiko i Paris kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Gashyantare, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15, cyenda kungana n’icyo yakatiwe mu rubanza rwa mbere, cy’imyaka 14.

Kuva mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Claude Muhayimana yagaragaye atwaye imodoka yari itwaye Interahamwe ahantu henshi hiciwe abantu. Ashinjwa kandi kuba yaragumaga ahabereye ubwicanyi kugira ngo yongere acyure abavuye gukora jenoside.

Uhagarariye ubushinjacyaha uhagaze, yibukije ubuhamya bwatanzwe mu rukiko: abasobanuye imodoka zapakiraga Interahamwe zambukiranyaga imisozi ya Kibuye na Bisesero, baririmba indirimbo zo gutsemba. Abatangabuhamya benshi bavugaga ko babonye Claude Muhayimana atwara abicanyi. Ibi arabihakana, akemeza ko icyo gihe atari i Kibuye.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati: “Ntushobora guhakana ukuri nurangiza uvuge ko wabikoze ku gahato.” Kandi niyo haba harabaye kubihatirwa: Claude Muhayimana yagerageje gutinza kugenda kw’imodoka, guhimba ko yagize ikibazo, cyangwa guhunga Kibuye kugirango yitandukane n’ubwicanyi bwakorewe mu maso ye?” Yakomeje agira ati: “Oya, kubera ko bukeye bwaho, n’iminsi yakurikiyeho, yagarutse kandi asohoza inshingano ze nk’umufatanyacyaha”.

Muri uru rubanza rw’ubujurire, Claude Muhayimana yahaswe ibibazo ku birego bishya, cyane cyane uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe ku Ishuri rya Nyamishaba, ahiciwe Abatutsi ibihumbi.

Abaregera indishyi bo babona ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 cyasabwe “kidahagije” nk’uko iyi nkuru dukesha RFI isoza ivuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *