1697792254

Paris: UNICEF yitandukanyije n’igitaramo Gims ateganya ku itariki ya 7 Mata niba kitimuwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye abateguye igitaramo cy’umuhanzi w’Umunyekongo, ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kizabera i Paris ku itariki ya 7 Mata kukimura kuko itariki ihuye n’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, nk’uko umuvugizi yabitangarije ikinyamakuru The New Times.

Abateguye iki gitaramo cy’umuhanzi Maitre Gims bari biyemeje gutanga amafaranga azava muri iki gitaramo muri UNICEF mu rwego rwo gutera inkunga abana b’Abanyekongo.

Icyakora, iki gitaramo gishobora kubera ahitwa Accor Arena i Paris, ku nkunga ya Skyrock FM gifite insanganyamatsiko igira iti: “Solidarité Congo,” cyaramaganwe cyane kuko abagiteguye bafitanye isano no guhakana jenoside kandi bishobora kuba igitutsi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Werurwe, Nidhi Joshi, Umuyobozi ushinzwe itumanaho, ubuvugizi, n’ubufatanye muri UNICEF mu Rwanda, yanditse ati: “Twasabye ko hajyaho indi tariki y’iki gitaramo cyo gufasha.”

Ati: “Niba itariki idahinduwe, UNICEF yasobanuriye neza abagiteguye ko tutazakira amafaranga azava mu gitaramo.”

Gims arashinjwa kandi gukwirakwiza poropaganda zo kurwanya u Rwanda no kuvuga amagambo abiba urwango mu kurwanya Abatutsi ndetse rimwe na rimwe agakoresha ibihangano bye mu kwibasira abayobozi b’u Rwanda n’umukuru w’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *