Roger Lumbala wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba muri Congo yahamijwe n’urukiko rw’i Paris ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe mu gihe cy’intambara ya kabiri ya Congo maze akatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Urubanza rwashimwe n’abaharanira ubutabera mpuzamahanga barufashe nk’intambwe mu gukurikirana abagize uruhare mu makimbirane yahitanye za miliyoni.
Abashinjacyaha bari basabiye Lumbala w’imyaka 67 igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters.
Perezida w’urukiko, Marc Sommerer, atangaza iki cyemezo, yavuze ko Lumbala yahamwe n’icyaha cyo gutegeka cyangwa gufasha mu iyicarubozo n’ibyaha bya kinyamaswa, ubwicanyi, gufata ku ngufu nk’iyicarubozo, ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, imirimo y’agahato, ubujura no gusahura.
Ibyo byaha yahamijwe ngo byakozwe mu gihe cy’igikorwa cya gisirikare kizwi ku izina rya “Erasing the Board”, cyakozwe mu 2002 na 2003 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo, n’imitwe ya Movement for the Liberation of the Congo (MLC) ndetse Rally for Congolese Democracy-National (RCD-N), umutwe wari ushyigikiwe na Uganda uyobowe na Lumbala icyo gihe.


