Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye

Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye cyane nka ‘Inzahuke’, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muvugabutumwa wari ukunzwe n’abatari bake yatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye.

Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda nyakwigendera yasengeragamo, Rev. Past Ndayizeye Isaà¯e, ari mu bemeje urupfu rwe.

Yabwiye Imvaho Nshya ko “N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda.”

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Pasiteri yagongewe na bisi ya Simba Coach mu karere ka Kabale muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 rishyira uwa 23 Kamena 2023, ubwo yavaga i Kampala ari kumwe nabashyitsi bari bavanyeyo.

Ubwo iyi nkuru yageraga mu muryango wa Pasiteri Inzahuka n’inshuti ze, bamwe bahise berekeza i Kabale, bajya gutabara. Abatashoboye kujyayo ubwo, bategereje ko hacya.

Théogène Niyonshuti yakunzwe na benshi bitewe n’uburyo yabwirizagamo ubutumwa atera urwenya rwinshi, by’umwihariko akabihuza no gutanga ubuhamya bw’ubuzima burura yanyuzemo mbere y’uko yakira agakiza.

Nk’umuntu wabaye ku muhanda ndetse akananywa ibiyobyabwenge, mu kuvuga ubutumwa kwe yakundaga gukoresha imvugo zisanzwe ziranga ababa muri buriya buzima; bigatuma rubanda babimukundira.

Asize umugore n’abana bane babyaranye ndetse n’abandi yareraga barimo abo yakuye ku muhanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *